PDG Brenda Thandi umuherwe w’umunyarwandakazi yongeye kugira inama urubyiruko nyarwanda anatanga ubunani.Amafoto

Umunyarwandakazi w’umuherwe PDG Brenda Thandi Mbatha umaze kwamamara cyane mu bikorwa by’ubucuruzi ku mugabane w’iburayi yifuje gusangira noheli n’ubunani n’abanyarwanda bose by’umwihariko abakunda ibyo akora.

Brenda Thandi Mbatha, atuye ku mugabane w’uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, ahamya ko umwaka wa 2019 wamugendekeye neza cyane kuko yabashije kwaguramo ubucuruzi bwe bw’amazu ari nabyo yifuriza urubyiruko rw’u Rwanda nk’igihugu cye cyane cyane abari n’abategarugori.


Brenda Thandi

Brenda Thandi umaze kwamamara mu bucuruzi 2018 wari umwaka mwiza kuri we kuko yahawe igihembo kiruta ibindi mu bucuruzi cya GIFA D’OR 2018 cyatangiwe mu gihugu cy’Ubufaransa, agihabwa nka rwiyemezamirimo wahize abandi muri 2018 ndetse ahemberwa no kuba yaragize uruhare rukomeye mu gushishikariza abari n’abategarugori mukwiteza imbere.PDG Brenda Thandi Mbatha mu gukomeza gushishikariza urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere ndetse bagakura amaboko mu mufuka, yabifurije umwaka mushya muhire wa 2020 ndetse atanga n’impanuro.Yagize ati: 


“Ndifuriza abanyarwanda bose muri rusange umwaka mushya muhire wa 2020, by’umwihariko, urubyiruko nibanda cyane cyane kubari n’abategarugori, ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugirango mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi kuko uyu mwaka ni uwo gukora cyane.”

Brenda avugako mu myaka irenga 27 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege ati” Nkwinjira muri Business biragoranye ariko icyambere ni ukudacika intege.”PDG Brenda Thandi Mbatha, mu mwaka wa 2019 icyamushimishije cyane ni uko yizihije iminsi mikuru Noheli n’ubunani ari mu nzu ye y’akataraboneka yubatse i Paris.Brenda arashismira abahanzi bose bamufashije kuryoherwa n’imyaka 27 amaze mubucuruzi, harimo abamukoreye indirimbo bari muri Congo ndetse no mu Rwanda harimo nk’umuhanzi Bruce Melody wamukoreye indirimbo akayita “Brenda Thandi umukobwa w’icyitegererezo.” ndetse aranashimira n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibiri mpuzamahanga byagiye bimufasha cyane murugendo rwe rw’ubucuruzi.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *