
Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, inyubako igezweho ijyanye n’ubukerarugendo yuzuye mu Karere ka Musanze, munsi y’ibirunga.
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House igizwe n’inyubako zigezweho zubatse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange, ku birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura.
Perezida Kagame yavuze ko ari ibyishimo mu kwifatanya n’abandi muri iki gikorwa, ashimira Luke Bailes washinze Singita Group, ku murimo ukomeye amaze gukora kugeza ubwo ikigo cye gifunguye ibikorwa mu Rwanda.
Ati “Iki ni igikorwa gikomeye ku kurengera ibidukikije muri Afurika n’iterambere ry’urwego rwo kwakira abantu kuri uyu mugabane.”
Yavuze ko Singita ifite izina rikomeye mu bijyanye n’amahoteli, ku buryo u Rwanda rwishimiye kwakira iri zina mu yandi asanzwe mu gihugu.
Yanashimye amahitamo y’ibikoresho byifashishijwe mu kubaka ndetse n‘uburyo bwifashisha ingufu z’izuba bwahubatswe n’imbaraga zashyizwe mu kwita ku gace iyi nyubako iherereyemo.
Yashimangiye ko kimwe na Singita, u Rwanda rushaka kwakira neza abarugana, aho gutanga serivisi nziza bigomba kuba ku isonga.
Yakomeje ati “Ndanasaba abantu batuye hano gukora cyane kugira ngo bahuze n’ibikenewe n’iyi Lodge, kugira ngo bizajye bigurishwa hano.”
Uwashinze Singita, Luke Bailes, yashimiye Perezida Kagame n’abandi bose batumye Singita ibasha gufungura inyubako mu Rwanda, bityo inzozi zayo zigahinduka impamo nyuma y’imyaka itanu y’imirimo inyuranye muri iki gihugu.
Yakomeje ati “Dushimishijwe no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no gutanga umusanzu mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuye ko uyu munsi ari ikintu gikomeye ku bijyanye n’ubukerarugendo.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwakira ba mukerarugendo batandukanye kandi bakeneye n’ibintu binyuranye, bityo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House ari inyongera nziza ku byiza u Rwanda rufite bifasha ba mukeraruendo barusura.
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, ariko ubu hashibutse umushinga ukomeye w’ubukerarugendo ugizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije. Zirimo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro rwagutse n’ibindi byangombwa nkenerwa, hakaba indi imwe yiswe Kataza House yo igizwe n’ibitanda bine.
Yubatswe n’ibikoresho byinshi byakorewe mu Rwanda, ibyinshi ni ibiboneka i Musanze birimo amakoro n’imigano.
Ibiciro byaho byihagazeho nubwo bihindagurika bitewe n’ibihe, nk’uyu munsi uwakwifuza kuharara ari wenyine yakwishyura $1750 ku ijoro rimwe, uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda nibura ni miliyoni 1.6 Frw, mu gihe abantu babiri bishyura $3500.
Kurara muri Kataza House byo bishobora kugera ku 8000$ ku ijoro rimwe ku bantu babiri, barengaho bikaba $15 000 ku ijoro rimwe. Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’ibintu byose umuntu akenera muri iryo joro, birimo ibyo kurya no kunywa.
Singita Kwitonda Lodge yashoweho miliyoni $20. Nyuma yo gufungurwa kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko umuntu wa mbere wamaze kwishyura kuharara azahagera ku wa 5 Kanama 2019, ni mu minsi itatu iri imbere.
Inyubako ya Singita Lodge yahawe izina rya Kwitonda, yitiriwe ingagi y’ingabo yari izwiho ubwitonzi, yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe yabonetse itagihumeka nyuma y’iminsi yari ishize itakigaragara mu muryango wayo.
Uyu mushinga wa Singita ni umwe mu izatuma u Rwanda rubasha kwesa umuhigo wo kwinjiza miliyoni $ 800 avuye mu bukerarugendo mu 2024, mu gihe mu wa 2017 bwinjije miliyoni $438.
Singita ishora imari mu bukerarugendo guhera mu 1993; isanganwe izindi nzu zo mu bwoko bwa Lodge muri Tanzania (muri Grumeti Game Reserve na Lamai), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Sweni Lodge na Singita Sabi Sand.)


Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko uyu mushinga ari inyongera mu bikorwa bigenewe ba mukerarugendo mu Rwanda






Perezida Kagame afungura ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge and Kataza House


Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko uyu mushinga ari inyongera mu bikorwa bigenewe ba mukerarugendo mu Rwanda







Singita Lodge yubatse neza munsi y’Ikirunga cya Sabyinyo

Inzu za Singita Kwitonda Lodge and Kataza House zubakishijwe amakoro aboneka i Musanze

Amatara nayo aba yateguwe mu biti

Singita Kwitonda Lodge ifite ahantu heza haba ibyo kunywa by’amoko yose


Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss aganira na Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula

Hari ibyapa biyobora abagana mu byumba bya Singita Kwitonda Lodge and Kataza House

Iyo uri muri Singita uba witegeye ibirunga


Muri Guest Suites haba hateye mu buryo bwiyubashye

Umushyitsi aba afite ahantu ashobora kogera cyangwa akota izuba



Mu byumba haba intebe zigezweho n’ibindi byangombwa nkenerwa


Kurara kuri ubu buriri uri umwe ni $1750, muri babiri ni $3500




Ababyinnyi bari biteguye abashyitsi







Uba uhagaze munsi y’Ikirunga cya Sabyinyo

Uri kuri Singita Kwitonda Lodge, uba ureba ibirunga bya Gahinga na Muhabura






Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi, bateye ibiti mu mushinga wa Singita wo kurengera ibidukikije


Guverineri Gatabazi atera igiti


Minisitiri Shyaka aganira na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta mbere y’ifungurwa rya Singita


Iyi nyubako iri ahahoze urwuri, ubu ni umushinga w’ubukerarugendo


Source : igihe.com