Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo Gukina umukino wa Basketball (Amafoto )

Perezida wa Repubulika Paul Kagame  arashimangira  ko abanyarwanda  bafite ubushobozi bwo kuba ibihangannge ndetse n’ibyamamare mu mukino w’amaboko wa Basket Ball,Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga Umwiherero w’iminsi itatu wishwe Giant of Africa   uterwa inkunga n’icyamamare Masai Ujuri

 

 

 

 

 

Uyu mwiherero ugamije kuzavamo ibihangange ejo hazaza mu mukino wa Basketball, watangiye kuri uyu wa Mbere muri Petit Stade i Remera, ukaba utegurwa n’umushinga Giants of Africa, washinzwe n’Umuyobozi w’icyubahiro wa Toronto Raptors ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Masai Ujuri.

Uyu mushinga ugamije gufasha abana bakiri bato bo ku mugabane wa Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

Perezida Kagame yashimye uburyo Masai n’itsinda rye bafatanya mu guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika, avuga ko yizera ko abana batozwa n’abatoza bahugurwa bazatanga umusaruro.

Yabwiye abana bitabiriye uyu mwiherero uzasozwa kuwa Gatatu ko bitezweho kuba abo bashaka mu bintu bitandukanye harimo no kuba abakinnyi ba Basketball. Yongeyeho ko niba bashaka kuba ibihangange bakwiye gushyira umutima wabo wose ku ndoto zabo.

Yagize ati “Mwiteguye kuba ibihangange, ntabwo waba igihangange gutyo gusa, ugomba gushyiramo igihe cyawe, imbaraga n’ikindi cyose. Uru ni urugendo murimo, abakora cyane, abashyiramo igihe cyabo kinini, gutekereza cyane, ishyaka bashobora kuba ibihangange, bakagera ku rwego rwo hejuru no muri Basketball”.

Umuryango Giants of Africa washinzwe mu 2003 ufasha abana bakiri bato bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’u Rwanda, aho Masai n’abo bafatanya babahuriza hamwe bakabakundisha gukina, bakabagira inama z’ubuzima n’inzira banyuramo ngo biteze imbere.

Masai yavuze ko ashimira Perezida Kagame kandi aterwa ishema no kuba ari inshuti ye, umujyanama n’umuyobozi w’igihugu, Afurika ndetse n’Isi yose ifatiraho urugero rw’uko yakomeza gutera imbere, by’umwihariko abanyafurika bakishimira kuba abo ari bo.

Yagize ati“Aba bana barimo gutera imbere, ni ishema kuri twe. Aba ni abahungu bacu, iyi ni Afurika twifuza gukomeza guteza imbere.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, yashimye ubufatanye na Giants of Africa, bumaze imyaka ine, aho bakundishije umukino wa Basketball abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, bakarota gukina muri NBA nk’uko Masai yabigezeho.

Yagize ati “Iyi myaka ine ishize hari ibikorwa bimaze kugaragara ndetse n’abana bagiye bagaragaza impano, ubu bidufasha gutegura abashobora kwitabira amarushanwa Nyafurika, mu bana batarengeje 16”.

Uretse kwigisha abatoza uko bategura abana, Masai abinyujije muri Giants of Africa, atanga ubufasha mu mishinga y’ibikorwa remezo by’umukino wa Basketball, aho yafashije u Rwanda kuvugurura ikibuga cya Rafiki kiri i Nyamirambo.

Mugwiza avuga ko uyu muryango uzajya ukora igikorwa nyuma y’umwiherero w’abana, kikazajya gifungurwa ku wundi mwiherero.

Yagize ati “Mu mishinga dufitanye, bafite imishinga yo gukomeza kubaka ibikorwa remezo, (Masai) aragira ngo buri mwaka ajye agira igikorwa adukorera. Turaza kuganira nawe, ashobora gusakara ikibuga cya Rafiki cyangwa akubaka ikindi kibuga”.

Uyu mwiherero w’abana 50 wari uw’abahungu, kuva umwaka utaha Masai yemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko hazazamo n’uw’abakobwa.

Mu myaka ine kuva Giants of Africa igeze mu Rwanda hari ingaruka nziza byagize ku makipe y’igihugu y’abana nk’ay’abatarengeje imyaka 18 batwaye igikombe cya zone 5. Hari abakina mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo REG, Patriotes n’ayandi.

Masai Ujuri uvuka muri Nigeria, ari mu Rwanda hamwe n’itsinda ryamuherekeje ririmo komiseri w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, Adam Silver na Amadou Gallo Fall uyobora NBA muri Afurika.

Yanditse amateka muri Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi nk’umukinnyi kuva mu 1996 kugera 2002 ubwo yahagarikaga agahita atangira ibyo gutoza abana muri Nigeria. Yaje gusubira muri Amerika atoza amakipe atandukanye kugeza mu 2016 ubwo yagirwaga Perezida wa Toronto Raptors.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto : Village Urugwiro 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *