Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyabihu gaherutse kwibasirwa n’ibiza [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihugu,Intara y’Uburengerazuba asura bimwe mu bice biherutse kwibasirwa n’ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwaremezo bitandukanye.

Uru ruzinduko Perezida Kagame yarugiriye Iburengerazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, aho yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko “Uyu munsi Perezida Kagame yasuye ibice by’Akarere ka Nyabihu byagizweho ingaruka n’imvura nyinshi birimo n’ikiraro cya Giciye cyari cyarubatswe kugira ngo gifashe abaturage kugera ku Bitaro bya Shyira.”

Imvura ikomeye yaguye mu cyumweru gishize yangije ibikorwa remezo byinshi inatwara ubuzima bw’abantu.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi (Minema), ivuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye abantu 72, abenshi ni abo mu Turere twa Gakenke na Nyabihu hapfuye abarenga 40.

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *