Perezida Kagame yitabiriye inama igamije kongera imbaraga mu ishoramari ry’Afurika mu budage

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yaraye ahawe ikaze na perezida w’ubudage Frank-Walter Steinmeier, mbere y’uko hatangizwa ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiswe G20 Compact with Africa Investment Summit.

Ni inama ibera I Berlin mu Budage guhera kuri uyu wa 2, ikaba igamije kongera imbaraga mu ishoramari hagati y’ibihugu 20 by’ibihangange ku isi ndetse n’ibihugu by’Afurika.

Uyu mugambi watangijwe ku mugaragaro mu 2017, utangizwa na leta y’Ubudage hagamijwe kongera umubare w’abikorera bashora imari muri Afurika.

Kugeza ubu ibihugu 12 by’Afurika nibyo byibumbiye muri iyi gahunda bikaba biyobowe n’u Rwanda, Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Egypt, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Senegal, Togo na Tunisia.

Iyi nama y’uyu mwaka byitezwe ko, u Rwanda ruza kumurika ku mugaragaro ubufatanye bwihariye rufitanye n’uruganda rwa Volkswagen ndetse na Siemens.

Imibare ituruka mu kigo cy’igihugu gitsura amajyambere (RDB) yerekana ko abadage bamaze kwandikisha ishoramari 17 ribarirwa agaciro ka miliyoni $257.  

Ni ishoramari ryiganje cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zibyara amashanyarazi, serivise, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi n’ubworozi.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *