Perezida Museveni agiye kwakira Quiin Abenakyo watunguranye muri Miss World

Nyampinga wa Uganda, Quiin Abenakyo yateguriwe ibirori bikomeye namara kugera mu gihugu, mu bakomeye bazamwakira harimo na Perezida Yoweri Museveni.

Umuyobozi w’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo muri Uganda, John SSempebwa yatangarije Chimp Reports ko Miss Abenakyo agomba kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe kuri uyu wa Gatatu saa saba n’igice.

Yagize ati “Twiteguye kumwakirana ubwuzu kurusha ikindi cyamamare cyose mu myaka yatambutse. Akiva hariya[Entebbe] azahita yakirwa n’Umukuru w’Igihugu ari nabwo ahita agirana ikiganiro n’abanyamakuru.”

Ssempebwa kandi yashimangiye ko Abenakyo nagera muri Uganda azahita ahabwa inshingano zikomeye zirimo gukomeza kwerekana isura y’igihugu cye kandi ko Leta izakomeza kumushyigikira.

Yagize ati “Tuzakomeza gushyigikira Miss Uganda, uretse kumushyigikira, ubu yamaze kugirwa Ambasaderi w’Ubukerarugendo, nubwo wamushyiraho cyangwa ntumushyireho yarabikoreye. Ni umufatanyabikorwa wacu w’ingenzi.”

Miss Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda muri Miss World, na we yemeje ko Miss Quiin Abenakyo yagaragaje umwihariko, gusa ngo ntacyo abona uyu mugenzi we wabonetse mu bakobwa batanu ba mbere yamurushije.

Ati “Yitwaye neza, yari umukobwa ukora cyane, kuba yarageze hariye ntabwo byantunguye, yari abikwiye.”

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *