Perezida Museveni akomeje guhamya ko Abavuga ko Bobi wine yakorewe iyicarubozo ntabyo bazi -+

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashyize agira icyo avuga ku buzima bw’umuhanzi n’umwe mu bagize Inama Nshingamategeko Bobi Wine, atangaza ko nta mvune, nta bikomere afite, nkuko amwe mu makuru y’ibinyoma yagiye akwirakwizwa.

 

Bobi Wine kuri ubu ufunzwe mu gihe ategereje kwitaba urukiko rwa gisirikare aregwa cyo kugambanira igihugu no gutunga intwaro nkuko byatangaje mu cyumweru gishize na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, Perezida Museveni, yashyize hanze itangazo rigaragariza abaturage uko ibya Politiki byifashe muri iyi minsi mu gihugu, aboneraho no kuvuga ku buzima bwa Bobi Wine bwakunze gushyirwa mu majwi n’ibitangazamakuru binyuranye, abyiyama guhagarika gukwirakwiza ibinyoma ku byerekeranye n’ubuzima bwa Bobi Wine.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu itangazo rye yagize ati: “Ndabasuhuza! Iminsi irashize mu byo Perezida Trump yita abakwirakwiza ‘amakuru y’ibinyoma’ (“fake news” ), cyane cyane Monitor na Televiziyo yayo, NTV, byakomeje gutangaza ko umwuzukuru wacu, indakoreka Bobi Wine arwaye cyane, ko adashobora no kuvuga.

Ibi babitangazaga kubere uburyo butanogeye bwakoreshejwe mw’itabwa muri yombi ry’aba MPs, ko muri iryo tabwa muri yombi abashinzwe umutekano bashobora kuba baravunnye bakanakomeretsa Bobi Wine.

Nahisemo kumenya ukuri mbaza abaganga ba gisirikare kubera ko, kuba igisirikari ari inyangamugayo, abaganga ba UPDF burigihe baritonda mu bihe nka biriya. Bobi Wine yasuzumwe n’abaganga muri Arua, Gulu ndetse na Kampala. Nta bikomere byo mu mutwe no mu gituza, nta gufwa na rimwe ryavunitse afite, barabimenyesheje.” 

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *