
Rakim Mayers uzwi mu muziki nka A$AP Rocky ni umwe mu baraperi bakomeye bo muri Amerika mu minsi ishize nibwo uyu musore yagiye gukorera Igitaramo mu gihugu cya Suwede ariko nyuma aza guhohotera umwe mu bafana be bimuviramo gutwbwa muri yombi ashyirwa mu gihome aho ubu agiye kumaramo ibyumeru bitatu.
Nkuko amakuru dukesha Dailymaily abivuga Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki ya 25 nyakanga 2019 aribwo uyu musore ategerejwe imbere y’urukiko aho Umushinjacyaha wa suwede Dainel Suneson azafata umwanzuro wo kurekura cyangwa agafunga uyu muraperi A$AP Rocky .
Ubusanzwe mu gihugu cya Suwedeu guhohotera umuturage waho icyaha kikaguhama uwakoze icyaha ahaniswa igihaco cy’Imyaka 6 nkuko amategeko mpanabyaha ya Suwede abiteganya.
Nkuko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga
iryo hohoterwa A$AP Rocky yakoreye uwo musore ariwe waritangije ibi bikaba
byateje ikibazo muri Amerika aho abantu batandukanye baho bakomeje gusaba
ko yarekurwa agasura iwabo ariko Leta ya Suwede yanze kugir aicyo ibikoraho .
Nyuma yo kubona ko ikibazo gikomeye Perezida Donald Trump abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuz eko yatangiye kuvugana n’abayobozi ba Suwede.
Muri ubwo butumwa Perezida Donald Trump yatangaje ko ari gukora ibishoboka byose akavugana na ministiri w’intebe wa Suwede amusaba kumufasha ku irekurwa ry’uyu muraperi, gusa ngo ntibyoroshye kuko mu mategeko ya Suwede nta muntu wemerewe kwivanga mu kazi k’ubushinjacyaha. Icyemezo cya nyuma kiri mu maboko ya Daniel Suneson, umushinjacyaha wa Suwede.