Perezida wa Repubulika yasabye abanyarwanda kujya bitabira siporo kuko itanga ubuzima bwiza(video)

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ingeri zitandukanye z’abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri Siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco Mme Esperance Nyirasafari na Dr Diane Gashumba uyobora Minisiteri y’ubuzima bari mu bitabiriye iyi Siporo ngarukakwezi.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yavuze ko kugorora ingingo bikwiriye kuba umuco, bikaba n’isoko y’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Uko twitabira uyu munsi ntabwo bigarukira ku bugororangingo gusa. Ni umuco dukwiriye gufata ndetse no gukora ibindi bitwubaka ubwacu ariko byubaka n’igihugu.Iyo hari ibitwubatse biba byubaka n’igihugu.”

Mu gikorwa nk’iki tariki 17 Kamena 2018, nabwo Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange anasaba abanyarwanda kuyitabira kuko ituma ubwonko bukora neza.

Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.

yanabasabye kandi ko ubwo bazajya bamubona babjye bumva ko ari umuntu usanzwe kandi bagakurikiza ibyo umutoza ababwira  ntibagahindukire ngo bamurebe ahubwo bajye bakurikiza ibyo umutoza ababwira  ariko abahishiye ibanga ubutaha nawe azabatoza

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *