
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yihanangirije bikomeye abamotari basigaye barize amayeri yo gutwara ibicuruzwa bitemewe birimo n’ibiyobyabwenge mu gihe Abanyarwanda bose basabwa kubahiriza ingamba zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.
Yabitangaje mu kiganiro yasobanuyemo uko Polisi ruri gufasha inzego za Leta kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe y’ingamba zo kwirinda gukwirakwiza Coronavirus.
CP Kabera yashimiye muri rusange abantu bumvise neza amabwiriza yo kuguma mu rugo no kugabanya ingendo zitari ngombwa, gusa avuga ko hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye byo gushaka uko bagenda muri ibi bihe.
Ati “Tukaba twihanangiriza abantu bagerageje gushaka kurenga kuri aya mabwiriza babeshya abapolisi; ukavuga ko ugiye kwa muganga utagiyeyo, ukavuga ko ugiye gukora ikintu runaka kugikora. Ni bibi cyane, ni amakosa, bavuga impamvu zitari zo, bagasohokana n’imiryango yabo, ugasanga basohokanye n’abana ndetse babatumye guhaha; murabizi ko kujya guhaha byemewe. Ndetse byagaragaye ko abantu bakoreraga siporo hanze ku mihanda, nabyo birabujijwe kuko bakoreraga hanze birukanka urumva ko hari ikibazo cyo kuba bakandura, ibyo byose ntabwo byemewe na gato.”
Ageze ku bamotari yagize ati “Turihanangiriza ku buryo bukomeye; ahangaha nagira ngo mbisubiremo ku buryo bukomeye kandi budasubirwaho ku bamotari; abamotari byagaragaye ko basigaye batwara ibintu bitandukanye birimo nk’ibiyobyabwenge, birimo imizigo yindi ndetse isa naho idacuruzwa muri iki gihe, ugasanga nk’umumotari atwaye inkweto, urumva ko bitemewe, yemerewe gusa gutwara ibyo kurya cyangwa kugemura ibyo kurya bya bindi biri mu rwego rwa ngobwa cyangwa se n’ikindi abantu bo mu muryango bamutumye.
Ndetse hari naho watabonye amakuru ko hirya mu byaro batwaye abantu, ibyo nabyo birabujijwe, turabihanangiriza rero bikomeye.”
Umuvugizi wa Polisi yihanangirije kandi abatwara ibindi binyabiziga bitandukanye mu Mujyi wa Kigali mu modoka zabo, bagatwara abantu bakabaha lifuti (lift) batemerewe kugenda.
Ati “Ndetse n’amakamyo cyane cyane za Fuso hari n’aho twamenye ko zitwara abantu zikaba zabatwara mu ntara, murabizi ko zijyana ibiryo hirya no hino zikaba zabatwara. N’undi wese ufite imodoka turagira ngo tumubwire ko ibi bintu bitemewe, niba afite akazi akora kemewe, serivisi atanga zemewe nabikore nk’uko bigenwa n’ikigo cyangwa abamutuma. Nta bandi bantu agomba gushyira muri iyo modoka.”
Polisi yongeye kwihanangiriza abantu bahinduye ingo zabo akabari, CP Kabera ati “Byaragaragaye, hari abo twafashe bahinduye ingo zabo akabari, bakagenda bakagra inzoga bagatuma kuri bagenzi babo barangiza bakajya kunywerayo inzoga, ngira ngo ni bya bindi birirwa bagenderaho by’imigani ko inzoga iryoha isangiwe, ntabwo ari byo rero. Inzoga urayigura, ukayinywera iwawe.
Turihanangiriza abantu hirya no hino, mu cyaro cyangwa se mu nkengero z’umugi bakijya muri resitora; resitora ntabwo ibujijwe, ariko amabwiriza avuga ko itegura ibyo kurya umuntu akaza akabigura akabitwara akajya kubirira imwe, abantu rero bakibikora turabihanangirije.”
Ku banyamaguru, Polisi yabibukije ko niyo waba wemerewe gukora serivisi runaka iyo umupolisi aguhagaritse ugomba guhagarara akakubaza ikikugenza kikumvikana neza.
Polisi yaboneyeho gushimira abacuruzi bamwe batanga serivisi neza, bashyizeho aho abaguzi bahagarara bategeranye, bagasiga intera hagati yabo kugira ngo barusheho kwirinda kuba hari uwakanduza undi Coronavirus.
Umuvugizi wa polisi yongeye kwibutsa abantu bose kuguma mu ngo kugeze ku cyumweru aho hazamenyekana izindi ngamba zijyanye n’ibyavuye muri ibi byumweru bibiri abantu basabwa kuba bari mu ngo.