
Mu mwaka wa 2017 ni bwo Davis D n’uwari umukunzi we uzwi nka Queen Lydia bahamirije itangazamakuru ko bari mu rukundo rukomeye. Aba bombi bahamirije umunyamakuru ko bafite intego mu rukundo rwabo. Icyakora bitunguranye Queen Lydia yaje gushyira hanze amafoto y’undi mugabo adatinya no kwita umugabo we w’ejo hazaza.
Urukundo rweruye hagati ya Davis D na Queen Lydia rwatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu mwaka wa 2017. Bombi muri icyo gihe bari bakunze guhana impano zitandukanye, yewe rimwe bakifata n’amashusho bakayasangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma cyangwa se amagambo y’urukundo.
Muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 Queen Lydia yatangaje ko urukundo akundana na Davis D ari urukundo rufite intego aho asanga binagenze neza bazakora ubukwe n’ubwo atahamije igihe buzabera. Yagize ati”Ndamukunda cyane. Ikirenze kuri ibyo ni umunyakuri. Gahunda y’ubukwe nayo irahari ariko ntabwo ari vuba. Urukundo mukunda ntabwo ari urukundo rw’abafana. Ni urukundo ruzaramba.
Davis D we icyo gihe yatubwiye ko mu bakobwa bose baziranye yahisemo Lydia ashingiye ku kuba ari inkumi igira umutima mwiza. Ati “Namukundiye ko agira umutima mwiza cyane. Gahunda yo kurushinga yo tuzabivugaho mu minsi iri imbere. Mu ndirimbo Hennesy ni we nabwiraga. Icyakora aya magambo aba bombi babwiranaga yaje kuburirwa irengero ntibanatangaza ko batandukanye ahubwo urukundo rwabo rushonga nk’isabune.
Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko uyu mukobwa wamamaye nka Queen Lydia yamaze gutangaza umukunzi we mushya ndetse anamugaragaza nk’umugabo we w’ejo hazaza. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati”Mugabo wanjye w’ejo hazaza ndagukunda cyane mukunzi.” Nyuma yo kubona aya magambo twifuje kumenya icyo impande zombi zivuga kuri iki kibazo ariko birangira bitatworoheye cyane ko bose nimero zabo za telefone batazifataga kugeza ubwo twashyiraga hanze iyi nkuru.
Nsanzabera Jean Paul
www.kigalihit.rw