
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, R Kelly kuri uyu wa Kane yasabye umucamanza kumurekura by’agateganyo akava muri gereza afungiyemo muri Chicago kubera icyorezo cya Coronavirus.
R Kelly afunzwe by’agateganyo azira ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure, ubu ategereje kuburanishwa mu mizi.
Abanyamategeko ba R Kelly basabye umucamanza kumurekura kuko muri gereza afungiyemo nta buryo buhagije bwo kwirinda Coronavirus buhari ku buryo ubuzima bw’uyu muhanzi bavuga ko buri mu kaga.
Bavuze ko aho afungiye hari izindi mfungwa 700, icyumba kimwe kiba gifungiyemo abantu babiri kandi nta sabune n’imiti yica udukoko bihagije biri muri iyo gereza.
Bandikiye umucamanza bagira bati “Ubuzima bwa R Kelly buri mu kaga kubera imyaka ye n’ibindi bibazo by’ubuzima asanganywe ndetse n’imibereho yo muri gereza.”
Bavuze ko narekurwa, azaba mu nzu iri Chicago kandi akambikwa icyuma cy’ikoranabuhanga kigaragaza aho aherereye.
Mu byaha R Kelly ashinjwa harimo icyo kwifata amashusho asambana n’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure no kwishyura abatangabuhamya ngo babeshye urukiko, byatumye agirwa umwere mu 2008.
R Kelly w’imyaka 53 aburana ahakana ibyaha byose ashinjwa