Raheem Sterling ntazakina umukino w’Ubwongereza na Montenegro

Rutahizamu Raheem Sterling w’Ubwongereza ntabwo azakina umukino wo gushaka itike ya Euro 2020 uzahuza Ubwongereza na Montenegro ku wa kane “kubera umwuka mubi mu rwambariro”, nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ribivuga.

Uyu mukinnyi wa Manchester City w’imyaka 24 na myugariro Joe Gomez wa Liverpool w’imyaka 22 bateranye amagambo mu mukino wa shampiyona wo ku cyumweru wabereye ku kibuga Anfield cya Liverpool. Kuri  uwo  mukino Liverpool yawutsinze ku bitego 3 – 1.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza rivuga ko abo bakinnyi  bombi bakinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza  bongeye guterana amagambo ejo ku wa mbere.

Umutoza Gareth Southgate w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yagize ati: “Mu buryo bubabaje, amarangamutima y’ejo ku cyumweru  yarakigaragara ari mabisi mu mukino w’imyitozo w’uyu munsi”.

Yongeyeho ati: “Kimwe mu bibazo bikomeye cyane n’imbaraga kuri twe, ni uko twashoboye gushyira ku ruhande ubukeba bwo mu makipe ntibugere mu ikipe y’igihugu”.

Twafashe icyemezo cyo kudakinisha Raheem ku mukino uzaduhuza na Montenegro ku wa kane. Ndumva ibyo twakoze ari ikintu cyiza ku ikipe”.

“Kuri ubu umwanzuro wamaze gufatwa kandi wemeranyijweho n’abakinnyi bose, ni ingenzi ko dushyigikira abakinnyi kandi tukarangamira umukino wo ku wa kane nijoro”.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *