Ramjaane yakusanyije inkunga y’amafaranga yo gufasha umuryango wa Mugisha Augustin mu gitaramo yise Bene wacu Comedy

Umunyarwenya Ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse no muri Amerika aho asigaye aba  Ramjaanewamenyekanye cyane mw’Itsinda  abanyagasani yateguye ibitaramo bizazenguruka Leta zose zo muri Amerika yise  bene wacu Comedy .

Kw’ikubitiro uyu munyarwenya Ramjanee mu mperza z’icyumweru gishize  yataramiye abnayarwanda n’inshuti zabo batuye mu mugi wa  Dallas  aho igitaramo cye cyabereye mu nzu izwi nka AA Center imwe mu nzu ziberamo iitaramo bikomeye muri Texas  Ramjaane we yaciye agahigo ku kuza mu bantu bake babashije kuzuza iyo kubera uko ingana .

Muri iki gitaramo Ramjaane uzwiho gusetsa, akagira n’umwihariko wo kwambara nk’abategarugori akina Comedy, yongeye kugaragara ku rubyiniro aho yagaragaje ishusho ya Mukamana Beyonce wahindutse umunyamujyi, abantu bagaseka bagatembagara.

Mu kiganiro na Ramjaane yadutangarije ko yishimiye cyane ubwitabire, anagaruka no ku mafaranga yakuye muri iki gitaramo ko azayohereza gufasha umuryango wa Mugisha Augustin umunyagasani uherutse kwitaba Imana. Yagize ati:“Igitaramo cyagenze neza babwiye ko ndi umwe mu banyarwanda ba mbere bujuje kiriya cyumba cya ‘AA Center’, nk’uko nabibatangarije amafanga yavuye muri iki gitaramo ndayohereza mu Rwanda gufasha umuryango wa Mugisha Augustin ndetse bazanamwubakishirize imva.”

Iki gitaramo cyabereye i Dallas ni cyo cyabimburiye ibindi byose. Biteganijwe ko ikindi gitaramo Ramjaane azakurikizaho, kizaba hagati muri Kamena. Imwe mu mijyi Ramjaane ateganya kuzakorereramo ibi bitaramo by’urwenya yise ‘Benewacu Comedy Tour’ harimo Michigan, Arizona, Ohio n’ahandi. Ramjaane yadutangarije ko ibi bitaramo bizagenda bigaragaramo udushya twinshi ndetse no guha umwanya abahanzi bakizamuka.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *