
Umuhanzi Mazimpaka Ravi uzwi nka Ravi Star ni umusore uri kuzamuka cyane muri muzika nyarwanda akomeje gutangaza yuko ashaka gutera ikirenge mucya bakuru be bamutanze muri muzika aho yifuza gukora injyana zose .
Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore ubona ukiri muto yadutangarije yuko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2014 aho yatangiye akora injyana ya Rnb .
Yagize ati ntangiye muzika mu mwaka wa 2014 ntangira nkora injyana ya Rnb ariko uko iminsi igenda nagiye mbona muzika nyarwanda iri gutera imbere akaba ariyo mpamvu nahisemo gukora injyana zose ziganjemo izibyinika .
Kugeza ubu uyu musore amaze gukora indirimbo ebyiri zose zifite n’amashusho hakab aharimo iyo yakoze muri 1994 yise Mu ukuri ndetse niyo aherutse gushyira hanze vuba aha yise urabifite .
Yakomeje atubwira ko imbogamizi amaze guhura nazo kuva yatangira gukora muzika ari ukwifasha muri byose aho yiririhira studio ndetse n’amashusho akab ariwe uyikoreshereza nyuma yibyo byose ngo nubwo agitangira abonye umujyanama yarushaho gukora cyane gusa akaba ahamya ko ibikorwa bye agiye gukomeza kubikoraho kugira ngo abakunzi be babimenye banabone impinduka ari gukora .
Ikindi kintu kimugora n’ukobona umuhanzi ukizamuka iyo ajyanye indirimbo kuri radio nyinshi zishoboka usanga imwe cyangwa ebyiro arizo zikina indirimbo ze akaba asaba abanyamakuru muri rusange gutera abahanzi bakizamuka ingabo mu bitugu aho kugira ngo bajye batuma izo mpano nshya zikizamuka zicika intege kuko bituma na muzika nyarwanda idakomeza gutera imbere .
Dusoza yasabye abashoramari bo mu Rwanda gushyira amafaranga mu mpni z’abana ba banyarwanda kuko nabo bazakoresha izo mpano bakamamaza ibikorwa byabo , ikindi nuko bajya banakurikirana izo ndirimbo z’abana ba banyarwanda bakazikunda cyane aho guhora batanaga mafaranga yabo ku bannzi bo hanze cyane .