Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC ihita ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0, bituma ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 43.

Ni umukino wabereye kuri stade y’Akarere ka Gicumbi, aho ikipe yabo yari yakiriye Rayon Sports.

Ni umukino wihariwe cyane Rayon Sports, nubwo ku munota wa mbere Murenzi Patrick wa Gicumbi FC, yabonye amahirwe ariko ntayabyaze umusaruro.

Ku munota wa kabiri Jules Ulimwengu, umurundi Rayon Sports iherutse kugura muri Sunrise FC, yabonye amahirwe ariko umupira wigira mu rushundura rwo ku ruhande.

Eric Rutanga uzwiho gutsinda ibitego by’imipira y’imiterekano yahannye ikosa, maze umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Rayon Sport yakomeje gushakisha ibitego ariko amahirwe aba make. Ku munota wa 23 Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, nyuma yuko Manishimwe Djabel yari ateye umupira w’umuterakano agahita atsindisha umutwe.

Ku munota wa 40 uwitwa Nzungu wa Gicumbi FC, yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’iyi kipe yari mu rugo.

Rutanga Eric wigaragaje mu gice cya mbere yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Djabalobot. Gicumbi yahise ikora impinduka Harerimana asimburwa na Nzitonda Eric, bahita bajya kuruhuka.

Igice cya kabiri nabwo cyatangiye Rayon Sport isatira. Jules Ulimwengu yahushije igitego ku munota wa 59, nyuma y’umunota umwe Murenzi Patrick wa Gicumbi nawe abura uburyo bwari bwabazwe.

Ku munota wa 62 Manishimwe Djabel yasimbuwe na Mugisha Gilbert nawe waje kunanirwa n’umukino agasimburwa ku munota wa 89. Mudeyi Suleiman yasimbuye Raphael Da Silva ku munota wa 83, ku munota wa nyuma Gahamanyi Boniface ahabwa ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Hussein.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ihita ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 43 iwambuye mukeba APR FC ifite amanota 42.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *