Reba Amafoto menshi ya P Fla n’umukobwa agiye kurongora

P Fla ni umuhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, uyu muhanzi ukunzwe nabatari bake mu minsi ishize yagize ikibazo afungwa igihe cy’umwaka akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge icyakora magingo aya uyu muhanzi yamaze gufungurwa ndetse yatangiye nakazi ke ka muzika.

Aline wambaye ingofero ya Biryogo yigeze kuvugwa mu rukundo na Davis D

Mu kiganiro aba bombi bagiranye na KTV Rwanda dukesha iyi nkuru aba bemereye umunyamakuru ko bakundana ndetse ko bamaze igihe bakundana nubwo bari batarabwirana ko bakundana, aba basa nabahararanye muri iyi minsi bari basohokeye muri kamwe mu tubyiniro turi hano mu mujyi wa Kigali aho babonywe bahujwe urugwiro maze ubwo umunyamakuru yabegeraga bahita bamuhamiriza ko mubyukuri bakundana.

P Fla yatangaje ko urukundo rwabo rwaje bitewe n’igihe bamaze baziranye ariko bakaba babwiranye ko bakundana mu minsi ya vuba, ibi nabyo byahamijwe na Aline wabwiye umunyamakuru ko byibuza imyaka irindwi yirenze bari inshuti cyane gusa ibyo gukundana bikaba byamaze gukunda ubu bakaba bahamya ko bari mu rukundo. usibye kuba bakundana aba bombi gusa ariko uyu mukobwa uvuga ko yashinze kompanyi yo gufasha abahanzi yahise anatangaza ko yahise anasinyisha umukunzi we P Fla wiyongereye kuri The Hero umusore ukizamuka nubundi uyu mukobwa yafashaga.

Aline wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo za benshi mu byamamare mu Rwanda yagarutse mu muziki nk’umushoramari-VIDEOUyu mukobwa yari aherutse gutangaza ko afasha The Hero

Aline mu munsi ishize byakunze guhwihwiswa ko yakundanaga na Davis D gusa iby’urukundo rwabo byaje kurangira ntakuri kugiye hanze izi nininkuru uyu mukobwa aba adashaka kumva, icyakora ahamya ko P Fla ubu ariwe mukunzi we. P Fla abajijwe kuwahoze ari ummugore we El Poeta banabyaranye umwana yatangaje ko uyu ari uwo babyaranye ari inshuti ariko batakibana. Aline nawe twibukiranye yari yarashatse umugabo mu myaka yatambutse icyakora bakaza gutandukana aho uyu mukobwa yari amaze igihe ntamukunzi afite.

P Fla na Aline bari mu rukundo rukomeye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BAGIRANYE NA K TV RWANDA

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *