Reba amafoto y’abakobwa beza bari guhatanira kwegukana ibihumbi 50$ harimo umunyarwandakazi umwe

Abategura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar bamaze gutangaza urutonde rw’abakobwa 20 bazaryitabira uyu mwaka barimo umunyarwandakazi Uwihirwe Yasipi Casimir.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatanu ritegurwa rikanabera muri leta ya Cross River yo muri Nigeria hamwe mu hafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo muri iki gihugu.

Nyuma yo gushakisha abakobwa bazaryitabira binyuze mu majonjora y’ibanze yabereye mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda n’amatora yabereye kuri interineti hamaze kumenyekana abakobwa 20 bagomba kuzahatana.

Umunyarwandakazi Uwihirwe Yasipi Casimir ni we watsindiye kwitabira iri rushanwa nyuma yo guhigika Murebwayire Irene mu matora yo kuri interineti.

Abandi ni Amel Kader (Aligeria) Olebogeng Moje (Botswana)  Michèle Ange Minkata (Cameroon) Fanelie Riziki (RDC) Mekilt Tezera (Ethiopia),  Fairuza Nabia Sulleman (Ghana), Tacy Gemma A. (Kenya), Vuyiswa Tonono (Malawi),  Soukaina Chouad (Morocco) Julita Kitwe Mbangula (Namibia), Hani Abdi Gass (Somalia),  Mosiah Tau (South Africa), Alice Iullo (South Soudan) , Jasintia MAKWABE ( Tanzania), Brenda KANKOUE-AHO ( Togo), Sarra Sellimi ( Tunusia), Hannah Chiwenda (Zambia), Ashley Morgen (Zimbabwe).

Gutora biri gukorerwa kur rubuga rwa interineti rw’irushanwa rya Miss Africa Calabar, bikaba biteganyijwe ko ikamba rizatangwa tariki 27 Ukuboza 2020.

Umunyakenyakazi Irene Ng’endo Mukii  ni we ufite iri kamba uzamusimbura akazahembwa ibihumbi $50 n’imodoka yo kugendamo yo bwoko bwa SUV.

Fiona Muthoni Naringwa ni we munyarwandakazi wabashije kwegukana umwanya w’igisonga cya mbere mu 2017 ahembwa ibihumbi $10.

Uwihirwe Yasipi Casimir ugiye guhagararira u Rwanda yari yarabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019.

Uwihirwe Yasipi Casimir
Ndah Gift (Nigeria)
Julita Kitwe Mbangula (Namibia)
 Soukaina Chouad (Morocco)
Vuyiswa Tonono (Malawi)
Tacy Gemma A. (Kenya)
 Fairuza Nabia Sulleman (Ghana)
Mekilt Tezera (Ethiopia)
Fanelie Riziki (RDC)
Michèle Ange Minkata (Cameroon)
Olebogeng Moje (Botswana)
Amel Kader (Aligeria)
Hani Abdi Gass (Somalia)
 Mosiah Tau (South Africa)
Alice Iullo (South Soudan)
Jasintia MAKWABE (Tanzania)
Brenda KANKOUE-AHO (Togo)
Sarra Sellimi (Tunisia)
Hannah Chiwenda (Zambia)
Ashley Morgen (Zimbabwe)

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *