Reba Tattoo nshya Irene Uwoya yashyize munsi y’ikibuno iri kuvugisha benshi

Umukinnyi wa filimi wo mu gihugu cya Tanzania, Irene Uwoya, wamenyekanya nka Oprah akamamara cyane mu Rwanda kubera nyakwigendera Katauti Hamad babanye bakanabyarana, yongeye kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza tattoo nshya y’imbunda yo mu bwoko bwa pistol yashyize ku kibero cye ahagana inyuma munsi y’ikibuno.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, nibwo Irene Uwoya aka Oprah abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagaragaje iyo tattoo nshya yashyize ku bibero bye ahagana inyuma munsi y’ikibuno maze abantu batangira kuyivugaho nk’uko iyi nkuru dukesha Udakuspecially ivuga.

Hari abafana bamwe bahise bamwadukira kubera iyo tattoo ngo kuko yayishyize ahantu h’ibanga hegereye neza ikibuno, mu gihe abandi bibazaga umuntu wagize amahirwe yo gushushanya iyo tattoo akihera ijisho aho hantu.

Kugeza ubu ariko, Oprah usanzwe afite tattoo zitandukanye ku mubiri we, ntabwo aratangaza igisobanuro cy’iyi tattoo nshya ya pistol yishushanyijeho.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *