
Mu gihe abanyarwanda bari kwitegura kwinjira mu gihe cy’iminsi mikuru ya Nohelu n’Ubunani ahantu henshi abantu bahurirza bakishima bakomeje gutegura ibitaramo bitandukanye abenshi bazahuriramo n’inshuti zabo .
Ni muri Urwo rwego kamwe mu tubari dukunzwe cyane I Remera Kazwi nka Red Sky kateguriye abakiliya bako igitaramo bise Happy People aho abantu bazahura bagasangira bakaboneraho n’umwanya wo kwifurizanya iminsi mikuru myinza.
Mu kiganiro n’umwe mu bari gutegura icyo gitaramo uzwi nka manager Bosco yadutangarije y’uko icyo gitaramo bagiteguye mu Rwego rwo gusoza Umwaka wa 2019 mu byishimo aho muri icyo gitaramo abazakitabira bazabasha gusangira umunezero wo kuba bagiye gusoza umwaka mu mahoro.
Biteganyjwe ko igitaramo cya Happy People kizaba ku wagatanu tariki 20 Ukuboza 2019 muri Red Sky Bar I remera ahateganye na Bahamas Bari hirya ya Rosty ya mbere ,Kwinjira bikana biza ari ukwiguriza ikinyobwa cya Heineken maze ukizihirwa kikaba kizatangira I saa Kumi n’ebyiri z’Umugoroba , ahonabazakitabira bazavangirwa umuziki utandukanye na Dj KhizzBeats
