RIB yatangaje ko yataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imidugararo muri rubanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuka mu Karere ka Kamonyi, hashize iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo menshi agaragazwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.


1,468 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.