Riderman yavuze byinshi ku kureka kuririmba

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo afatanyije na Bruce Melodie  bise Ikinyarwanda, umuraperi Riderman umaze igihe kitari gito muri muzika yashimangiye ko habura imyaka ibiri agasoza urugendo rwe yatangiye mu myaka irenga 12 ishize.

Umuraperi Riderman agiye gusezera mu muziki

Uyu muraperi uvuga ko amaze no gukora Album zigera ku icumi, mu kiganiro yagiranye na radio Isango Star, nyuma yo kubitekerezaho igihe kinini yavuze ko agishikamye ku cyemezo cye yavuze umwaka ushize cyo gusezera mu muziki.

Yagize ati: “Narabibabwiye mu myaka ishize. Nababwiye y’uko ari imyaka itatu hamaze gushira umwe hasigaye ibiri. Ariko muri iyo myaka ibiri igihari mwihangane mbahereze imirongo myinshi,..N’ibyo twashaje. Mu myaka ibiri nzaba ngiye kugira imyaka 35 ,…”

Riderman akomeza avuga ko igihe kigeze  ngo barekere  ikibuga abajene / abahanzi bakizamuka dore ko basigaye baza ari benshi uko umuziki nyarwanda ugenda waguka bitandukanye na mbere .

Umuraperi Riderman yakomeje agira ati: “Ariko nane ku rundi ruhande hari abajeni bari kuza tugomba guhereza umwanya kugira ngo bakore umuziki nabo.”

Umuraperi Riderman umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda yanavuze ko atagiye kuva mu muziki kubera ko atawukunze cyangwa se ananiwe agira ati: “Ntabwo ngiye kuva mu muziki kuko ntawukunze icyo ng’icyo cyumvikane, Singiye kuva mu muziki kuko ntawukunze, singiye kuva mu muziki kubera y’uko ntashoboye kuwukora cyangwa se ibindi bintu nk’ibyo ng’ibyo. Ahubwo n’uko ntangira umuziki hari igihe nari narihaye mvuga nti nzakora umuziki igihe runaka. So icyo gihe rero kizaba cyageze. Imyaka igeze muri cumi n’itanu ukora umuziki, icyo gihe wenda nzaruhuka…”

Riderman ntiyigeze avuga igikorwa azinjiramo nyuma yo gusoza urugendo rwe rwa muzika, yavuze ko nawe ubwe azakimenya nyuma yicyo gihe yihaye.

Ati: “Simbizi, nshobora kuzagenda nkorora nkajya ntorora inka n’inywera amata. Nkajya mpinga ibishyimbo mukajya muza nkabacuruzaho inyanya…”

 

Twabibutsa ko  umwaka ushize wa 2017 ari bwo bwa mbere umuraperi Riderman yatangaje y’uko yitegura kureka umuziki, avuga ko 2020 ari umwaka yagennye wo gusezera ku muziki amazemo imyaka myinshi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *