
Umuririmbyikazi w’icyamamare Robyn Rihanna Fenty [Rihanna] niw muhanzikazi urusha abandi ubutunzi ku Isi aho afite miliyoni $600, akarusha Madona, Céline Dion na Beyoncé.
Ubukire bwa Rihanna ahanini ntabwo abukura mu muziki yamenyekanyeho, ahubwo abukomora mu bushabitsi yinjiyemo mu bijyanye n’imideli.
Rihanna yatangiye gukorana na sosiyete ikomeye yo mu Bufaransa icuruza imideli, Luis Vuitton, Champagne za Moët n’inzoga za Hennessy [LVMH], aho bahuriye ku yindi icuruza ibyongera ubwiza [makeup] yitwa Fenty Beauty yatangijwe mu 2017.
Fenty Beauty yatangiriye mu nyungu ku buryo mu cyumweru cya mbere bacuruje agera kuri miliyoni $100 abakiliya bakuruwe n’igikundiro cy’uyu mukobwa w’imyaka 31 ukurikirwa n’abantu miliyoni 71 kuri Instagram.
Fenty yazanye ubwoko 40 bw’ibirungo byo mu maso butandukanye kure n’ubw’ibyacuruzwaga n’izindi sosiyete.
Mu mwaka ushize Fenty yinjije agera kuri miliyoni $570 mu gihe cy’amezi 15 gusa itangiye gukora.
Forbes itangaza ko Fenty Beauty ihagaze miliyari eshatu z’amadorali y’Amerika, aho LVMH ifitemo 50% naho Rihanna akagiramo 15%, imibare umuvugizi we yahakanye ariko ntanagaragaze ukuri nyako.
Rihanna kandi afite sosiyete icuruza imyenda y’imbere n’iyo kurarana y’abagore yitwa X Fenty ikorana n’indi y’imideli yitwa TechStyle Fashion Group ndetse yinjiza miliyoni nyinshi z’amadorali akura mu bitaramo n’indirimbo ze.
Muri Gicurasi yatangije inzu y’imideli yitwa Fenty izajya ikora imyenda ihenze, inkweto n’imirimbo itandukanye.
Iyi mitungo yose ituma Rihanna ari we muhanzikazi wa mbere ku Isi ufite amafaranga menshi kurusha abandi aho abarirwa miliyoni $600 akurikirwa na Madonna ufite miliyoni $570, Céline Dion ufite miliyoni $450 na Beyoncé ufite miliyoni $400.
Rihanna ari ku mwanya wa 37 w’abagore bafite ubutunzi bwinshi bo muri Amerika, inyuma y’abarimo Oprah Winfrey, Selena Williams, Kylie Jenner n’abandi.
Umutungo w’aba bagore bose 80 ungana na miliyari $81, aho 25 muri bo ari bo batunze miliyari imwe y’amadorali ya Amerika.
Ubucuruzi bw’ibyongera ubwiza ari nabwo Rihanna arimo burimo amafaranga menshi cyane. Ikigo cya Grand View Research cyatangaje ko nibura mu 2025 hazaba hamaze kugurishwa ibifite agaciro ka miliyari $200.
Abagore 11 muri 80 bafite ubukire kurusha abandi ku Isi, babukuye muri ubu bucuruzi nk’uko bitangazwa na Forbes Magazine.