Rugwiro Herve na bagenzi be babiri ba Rayon Sports banze ubufasha SKOL yabageneye

Ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) bwahaye abakinnyi ba Rayon Sports amafaranga ibihumbi 100 (Frw) ndetse n’umufuka w’umuceri kuri buri mukinnyi, gusa bose ntibemeye iyo nkunga, abakinnyi batatu barayanze.

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports ntibwashyigikiye inkunga y’uruganda SKOL

Muri uku kwezi kwa Mata ubuyobozi bwa Rayon Sports FC n’abakinnyi bumvikanye ko batazongera guhabwa umushara, nyuma y’uko ikipe yagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’imikino kubera Coronavirus.

Nyuma y’uko habayeho kumvikana, abakinnyi bakiri ingaragu bazajya bagenerwa Frw 50,000 naho abafite urugo bagenerwe Frw 100, 000.

Mu Cyumweru gishije nibwo umwe mu bakora muri SKOL yatangaje ko uru ruganda rugiye guha ubufasha abakinnyi ba Rayon.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi, inkunga yari yagenwe yahawe abakinnyi, ariko batutu ntibayemera.

Abakinnyi batatu banze ubu bufasha barimo myugariro Rugwiro Herve, n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati Olokwei Commodore na Ndizeye Samuel ukina mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe.

Ubufasha ruriya ruganda rwahaye abakinnyi ba Rayon Sports ni umuceri (25kg) ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 (Frw) byo kwifashisha muri ibi bihe.

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *