
Ku ikubitiro ibi bitaramo byatangiriye i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 aho abahanzi barimo Jay Polly, King James n’abakinnyi b’amakinamico banyuranye bavuye mu Rwanda bifatanyije n’abahanzi b’i Bukavu mu gitaramo cyabereye muri Stade funu de Bukavu ahari kandi n’amatsinda agezweho i Bukavu nka Generation des stars ndetse na Dj Bissoso ukomoka i Burundi.
Abafana bari bakubise buzuye
Ibi bitaramo byateguwe ku nkunga ya La Benevolencija mu rwego rwo kwigisha no gukangurira urubyiruko rwo muri aka karere guharanira amahoro. Nyuma y’iki gitaramo hakurikiyeho icyabereye i Rusizi muri Stade ya Rusizi mu mpera z’iki cyumweru turangije aho stade yari yakubise yuzuye abantu baje kwirebera Jay Polly na King Jmaes nabandi bahanzi bakomeye bari berekeje mu ntara y’i Burengerazuba. abaturage muri rusange bakaba barishimiye bikomeye abaje kubataramira bose ariko by’umwihariko Jay Polly na King James.
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE I RUSIZI AHO ABA BAHANZI BATARAMIYE