
Mu mpera z’Umwaka ushize nibwo mu binyamakuru bya hano mu Rwanda humvikanye inkuru ivuga itandukana rya Safi Madiba n’Inzu yamufashaga ya The Mane iyoborwa na Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama .nyuma y’izo nkuru Umuhanzi Safi Madiba yongeye kwemeza ko afite uburenganzira ku bihangano bye ko ubu yanamaze kubyandikisha nk’umutungo we abyanmdikisha muri RDB.
Safi Madiba yakoze ibi nyuma yaho Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi ya The mane bwageneye itangazo abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda ribasaba kutazongera gukoresha ibihangano byose Safi Madiba haba kuri radio cyangwa Televiziyo kuko atari ibye ari umutungo wa The Mane
Kuri ubu Safi Madiba amaze kumenyesha abamukurikira ko yatandukanye na The Mane mu ibaruwa yandikiye itangazamakuru igenewe n’abandi bose bafite aho bahuriye na muzika.
Muri iyi baruwa Safi Madiba agira ati” Ndashaka kwemeza ko ntakibarizwa muri The Mane nk’uko babyitangarije tariki 17 Ukuboza 2019, ndabashimira ku bw’igihe twari tumaranye kuva muri 2017, twize byinshi kandi twageze kuri byinshi dufatanyije.”
Safi Madiba yamenyesheje abafana be ko ibihangano bye ari we byanditseho ntawundi ukwiye kubabeshya ko atabifiteho uburenganzira nk’uko byakunze kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye.
Iyi baruwa yari ikurikiwe n’inyandiko za RDB zerekana ko ibihangano bikurikira bimwanditseho; ‘My Hero’ yasohotse ku wa 18 Gicurasi 2018, ‘Igifungo’, yasohoye ku wa 17 Nzeri 2018, ‘Good Morning’, yasohotse ku wa 30 Nyakanga 2018, ‘Original’, yasohotse ku wa ku wa 21 Nzeri 2019, ‘Nisamehe’ yasohoye ku wa 17 Gicurasi 2018, ‘Kimwe kimwe’ yasohoye ku wa 24 Ukuboza 2017 ndetse na ‘Kontwali’ yasohotse ku wa 29 Mata 2019.
