Sandra Teta yibarutse umukobwa we na Weasel

Sandra Teta wabaye Igisonga cya Nyampinga w’icyahoze ari kaminuza ya SFB akaba n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we Weasel

Sandra Teta atuye Kampala muri Uganda kuva mu 2018 aho akora ibijyanye no gutegura ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro, akaba ari naho yakuye umukunzi we mushya Weasel wahoze aririmbana na Radio mu itsinda rya Good Life.

Nyuma y’iminsi mike bimenyekanye ko atwite, Sandra Teta yibarutse umwana w’umukobwa ari nawe mfura ye mu bitaro biri mu mujyi wa Kampala.

Ku ruhande rwa Weasal uyu mwana ntabwo ari uwa mbere kuko asanzwe afite abandi bana bivugwa ko bagera kuri 36 yabyaranye n’abagore 25, gusa ntabwo uyu mugabo abyemera.

Umwaka ushize umubyeyi yamaganye aya makuru avuga ko abana ba Weasel bazi ari bane ari nabo bajya babasura mu biruhuko. Yavuze ko bahamagaye abagore bose babyaranye na we ariko barababura.

Uheruka kuvuka ni umuhungu wabonye izuba muri Kanama 2019 akaba yaramubyaranye  n’uwari umukunzi we Tailla Kassim banateganyaga gukora ubukwe bukaza gupfa.

teta na Weasel babyaranye

Mbere y’aho gato yari yarabyaranye na Samira Tumi abana babiri baza gutandukana amushinja ubushurashuzi.

Urukundo rwa Sandra Teta na Weasal rwatangiye kwigaragaza mu mwaka ushize wa 2019 aho batasibaga kugaragaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga barebana akana ko mu jisho.

Uyu mugabo uri mu bakunzwe mu muziki wa Uganda aherutse gukora indirimbo yise Guwoma maze mu mashusho yayo yifashisha Sandra Teta.

Sandra Teta yakundanye na Weasal nyuma yo gutandukana na Derek wo mu itsinda rya Active bakanyujijeho.

Chameleone ari mu ba mbere babonye umwana w’umuvandimwe we
Sandra Teta yinjiye mu mubare w’abagore babyaranye na Weasel
Hari hashize iminsi mike Sandra Teta yemeje ko atwite

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *