Seka Fest 2019 izitabirwa n’ibyamamare Basket Mouth .Eric Omondi, na Salvador

Seka Fest Ni iserukiramuco ruhuza abanyarwenya bo mu bice bitandukanye by’afurika ndetse no hanze yayao rikaba ritegurwa n’umunyarwenya Nkusi Arthur benshi bazi nka rutura karokaro.

Nkuko twabitangarijwe na Arthur iri serukiramuco ry’uyu mwaka naryo rizaba rifite ishusho imeze nk’iry’umwaka ushize aho rizamara iminsi itatu ,aho ku munsi wa Mbere rizabera mu modoka zitwara abantu  , nyuma yaho ku mugoroba  hakazaba  igitaramo gihuriramo abana bakiri bato mu gusetsa .

Ku munsi wa kabiri nabwo hazaba igitaramo gikomeye cyane ariko birinze kugira  icyo bakivugaho kuko ngo bifuza kuzatungura  abakunzi b’urwenya hano mu Rwanda .

Ku munsi wa gatatu wa Seka Fest ariho hazaba igitaramo gikomeye kandi gisoza iri serukiramuco, aha bikaba byamaze kwemezwa ko abanyarwenya nka Eric Omondi, Salvador ndetse na Basket Mouth bazaba bataramira abazitabira iki gitaramo.

Hazaba hari kandi abanyarwenya babiri bahize abandi muri Seka Rising Star izaba yabaye ku munsi wa mbere ndetse n’abandi banyarwenya ba hano mu Rwanda basanzwe

Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizaba kw’itariki ya 29 kugeza 31  werurwe 2019.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *