Senderi Hit na Tuyisenge bashimiye Perezida Kagame ku nama nziza yabagiriye

Kuri uyu wa gatatu  taliki ya 8 Gicurasi Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi  itandatu azagirira mu ntara y’amajyarugu n’iburengerazuba aho  yahereye mu Karere ka Burera akazakomereza i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, azanagere muri tumwe mu Turere tw’Iburengerazuba.

Ubwo Nyakubahwa Perezida Paul  Kagame yafataga ijambo yasabye abaturage bo muri Burera kubanza kuririmba indirimbo ya Senderi, International Hit na Tuyisenge Intore yitwa ‘Ibidakwiriye’.

Perezida yashimiye Senderi na Tuyisenge avuga ko bakoze indirimbo nziza ariko abasaba ko bazayisubiramo bakagira icyo bayihinduraho.

Ati “Iyi ndirimbo ni nziza ariko uwayiririmbye hari ibyo akwiye guhinduramo bakavuga ibyo twigejejeho, ibyo igihugu cyatugejeho cyangwa ibyo FPR yatugejejeho.”

Iyi ndirimbo yakozwe muri 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda.

Muri iyo ndirimbo aba bahanzi baba bavuga ibyo Perezida yabagejejeho ko ntawabisenya barebera, ko bazabivuga igihe cyose uwo babonye agiye kubisenya.

Umuhanzi Senderi yavuze ko Perezida Kagame yabagiriye inama ikomeye, ngo kuba yayivuzeho byaberetse ko ayikunda cyane.

Ati “Tugiye gushaka ubushobozi na Tuyisenge twayihanganye tureba ko ibyo yadusabye guhindura tubikosore, ubwo izaba ibaye iy’ibihe byose twari twayihimbiye ibihe by’amatora.”

Kuri Tuyisenge na we wafatanyije na Senderi, yavuze ko intego bari bafite bahanga iriya ndirimbo yagezweho kuko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora yo muri 2017.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *