
Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yasize umugani muri Kenya nyuma y’amashusho yasakaje abyinana n’umuhanzi ukomeye waho witwa Otile Brown, akagera aho yerekana umwenda w’imbere.
Nta munsi wirenga Shaddy Boo adakoreye agashya abantu barenga ibihumbi 400 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Ni umugore w’umunyadushya umaze kwamamara cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Afite ikimero gikurura benshi byakubitana n’amafoto n’amashusho asakaza, bigahumira ku mirari.
Ni umugore w’abana babiri ariko muhuye utamuzi wamwibeshyaho kubera uburyo yikoraho akaba inkumi, kandi umwana we mukuru yaratangiye ishuri.
Yahuruje amahanga ku buryo buri muhanzi w’icyamamare uza mu Rwanda adashobora gutahe atamukoze mu ntoki ndetse bamwe hari ubwo bacikwa bakajagajaga amafoto n’amashusho ashyira kuri Instagram byabanga mu nda bakamwirahira.
Urugero rwa hafi ni Davido ubwo aheruka mu Rwanda, bahuriye mu kabari bahuza urugwiro birangira uyu muhanzi yinjiye mu mafoto y’uyu mubyeyi kuri Instagram amwe akanda like andi ashyiraho utumenyetso tw’imitima.
Shaddy Boo yaherukaga kuvugwa cyane mu minsi yashize ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yambaye bikini ari kumwe n’abana be n’uwitwa Joxy Parker.
Icyo gihe yibasiwe bikomeye n’abamukurikira maze mu kubasubiza avuga ko ‘nabakoreye ibyo mukunda’.
Ku munsi w’abakundana wabaye tariki 14 Gashyantare 2019, yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye mu kabari kitwa Sebs Club Nakuru muri Kenya yahuriyemo n’umuhanzi witwa Otile Brown uri mu bagezweho muri iki gihugu.
Aba bombi babyinanye indirimbo maze bagezemo hagati uyu mubyeyi umwenda w’imbere uragaragara. Yari yambaye ikanzu ndende ariko isatuye imbere kuva hasi kugera hejuru hafi mu rukenyerero.
Abonye itangiye kumutamaza, yahise atangira kubyina akinzeho ukuboko ku buryo n’abari bitabiriye iki gitaramo babibonye bakiyamira.
Otile Brown wabyinanye na Shaddy Boo ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Kenya, yibukirwa ku buryo yakundanye n’umukobwa wo muri iki gihugu witwa Vera Sidika batandukana uyu mukobwa avuga ko Otile afite igitsina kingana urwara.
Shaddy Boo yaherukaga gutumirwa mu bitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamond Platnumz.