
Mu gihe ikigo cy’igihugu cy’iterambere ndetse n’abanyarwanda bose bizihiza imyaka 25 twibohoye gifatanyanyije na kompanyi itembereza ba mukerarugendo izwi nka Shalom Safarie batembereje mu birunga urubyiruko rwizihije imyaka 25 muri uyu mwaka muri gahunda ya Tembera U Rwanda .
U rwo rugendo rwo kujya gusura ingagi zo mu birung rwabaye ku Gatandatu aho itsinda ry’urubyiruko mabaruherekeje bagurutse ku biro bikuru bya RDB berekeza mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze aho bagiye basobanurirwa bimwe mu byiza bitatse u Rwanda mu nzira yose kurinda bagerayo .
Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Shalom Safaris yatubwiye ko urwo rugendo bagihe barukoze mu rwego rwo kwereka abanyarwanda ibyiza bitatse igihugu cyabo binyuze mu bukangurambaga bwa Tembera u Rwanda aho RDB yifuza ko abanyarwanda bagomba kumenya neza igihugu cyabo aho kwumva ko abanyamahanga aribo bonyine bagomba gusura Rwanda .
Ibyo RDB iteka muri gahunda ya Tembera Rwanda ikoresha amaruhanwa abatsinze bagatembereza muri Parike y’ibirunga ku buntu mu gihe bisanzwe bizwi ko gusura Ingagi zo mu birunga ku muntu uwo ariwe wese bisaba amafaranga angana na 1500 y’amadorali y’Amerika .
Tumubajije ku bijyanye na Kompanyi yabo yatwaye abo bantu yatubwiye ko ari Kompanyi yitwa Shalom Safaris ikora akazi ko gutwara ba mukerarugendo ndetse bakaba banafasha abantu bifuza gutembera mu Rwanda kugera aho bifuza gutembera hose mu Rwanda no kubashakira hotel zifite serivise nziza ikaba ikorera mu Rwanda mu bice byose bifite ubwiza nyaburanga .
Yakomeje atubwira ko mu rwego rwo gukomeza gahunda ya Tembera u Rwanda kompanyi yabo nayo itegura ingendo zo mu matsind aaho abantu bifatanya ari benshi ku mafaranga makeya none bagatemberezwa ibyiza nyaburango nyo mu Rwanda nko kuzamuka ikirunga cya bisoke , gusura Parike y’akagera, gutembera ku kiraro cyo muri Nyumngwe bizwi nka Canopy walk ni bindi byinshi
Yasoje atubwira ko nyuma yo kuva mu birunga Shalom Safarie ubu yateguye urundi rugendo rwo kujya gusura ikiraro cya Canopy mw’ishyamba rya Nyungwe kw’itariki ya 24 Ugushyingo 2019 aho ku munyarwanda azajya atanga 30.000frw naho ku bakomoka muri afurika y’iburasirazuba agatanga 35.000Frw , umunyamahanga uba mu Rwanda we akaba ari amadorali 100 y’amerika utahaba agatanga 150$ ayo mafaranga yose akaba akubiyemo ibintu byose itike yo kugenda no kwinjira muri Parike nibyo kurya saa sita .