
Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yashyizwe mu bakobwa batanu ba mbere bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba.
Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo
irushanwa rya Miss Supranational rimaze igihe
ribera muri Pologne mu mujyi wa
Ossa, risozwe. Umunsi nyir’izina wo gutanga ikamba ni ku wa Gatanu tariki 06
Ukuboza 2019.
Ikinyamakuru cya Missosology gikurikirana by’umwihariko iri rushanwa kikaba kinakora ubusesenguzi ku marushanwa y’ubwiza atandukanye, cyashyize hanze urutonde rw’abakobwa 20 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2019.

Uru rutonde ni urwa gatatu rwa Missosology, rukaba rwasohotseho umunyarwandakazi Umunyana Shanitah ari ku mwanya wa gatanu. Imbere ye hari uhagarariye Venezuela, Indonesia, Netherlands na Peru.
Ni ku nshuro ya kabiri Umunyana Shanitah asohotse kuri uru rutonde, dore ko irushanwa rigitangira nabwo yari aruriho ariko ari ku mwanya wa 12.
Ibitangazwa na Missosology si ihame ko biba uko byatangajwe ariko bikunze kugaragara ko ibigaragara ku munsi wa nyuma biba bifite aho bihuriye.
Kugeza ubu nta cyiciro Umunyana Shanitah arabasha gutsinda mu byo bahatanyemo uretse ko akomeje kugaragara mu bakobwa 16 bahagaze neza mu cyiciro cya Miss Supranational Influencer.