
Umuririmbyi Sheebah Karungi ukomeye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda yakabije inzozi zo gusezera ubukode akinjira mu nze ye bwite yiyubakiye akuye amaboko mu bikorwa by’umuziki akora.
Sheebah Karungi ni umuhanzi ukomeye muri Uganda wakunzwe cyane mu ndirimbo “Malidadi “, “Go Down Low ft Pallaso”, “Otubatisa ft Irene Ntale” n’izindi.
Uyu mukobwa yamaze kuva mu nzu y’icyumba kimwe yabanagamo na nyina n’abavandimwe be i Kawempe nyuma yo kuzuza inzu ihenze i Munyonyo nyuma y’aho mu ntangiriro z’Ugushyingo mu mwaka ushize atangaje ko ari hafi kuyuzuza.
Byari biteganyijwe ko inzu ya Sheebah ayuzuza mu mpera za 2018 agahita ayinjiramo ariko ku bw’impamvu zitandukanye ntiyabigeraho. Icyo gihe yari yagize ati “Inzu yanjye nicyo kintu gikomeye nagezeho mu buzima bwanjye, natangiye kuyubaka muri uyu mwaka (2018) kandi Imana izabinshoboze nyinjiremo mbere y’uko urangira. Ubu iyubakwa ryayo riri kugana ku musozo no gushyiramo ibikoresho ubundi nkayijyamo.”
Nubwo umwaka ushize wari warangiye Sheebah atageze ku nzozi ze, Ikinyamakuru Chano8 cyo muri Uganda cyatangaje ko yamaze kwinjira muri iyi nzu. Yimutse mu mpera z’icyumweru gishize, ubu, uyu mukobwa waririmbye ’Omwooyo’ niho ari kuba.
Sheebah ari kugenda agaragaza ko afite ishimwe rikomeye ryo kugera kuri icyo gikorwa akuye ubushobozi mu muziki. Yasohoye imwe mu mafoto amugaragaza ari mu cyumba cy’iyi nzu, ayandikaho avuga ko ubuzima atangiye kwinjiramo zari zo nzozi ze kuva na kera.
Nyina witwa Edith Kabazungu yamusuye muri iyi nzu baraseka biratinda, ibyishimo byari byose n’umukobwa we. Sheebah yanditse kuri Instagram amushimira ati “Mama wanjye mwiza yaje kunsura uyu munsi […] Mana komeza umpe indi myaka myinshi nk’iyi mu buzima bwanjye.”
Hari amakuru avuga ko Sheebah iyi nzu yaba ayifatanyije n’umujyanama we Jeff Kiwa binavugwa ko bakundana nubwo hagati yabo nta n’umwe urabivugaho ngo abyemeze.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahenze muri Uganda. Azwi cyane mu itsinda rya Obsession. Mu myaka ishize yakoze indirimbo zitabarika zakunzwe zirimo iyitwa “Mwekumwe” na “Twekumwe”. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Jua Kali wo muri Kenya.
Avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole. Muri 2012 Sheebah yaje kuba i Kigali aho yakoreraga ibitaramo muri The Manor Hotel i Nyarutarama, nyuma aba ari bwo yerekeza Uganda gukora umuziki.