Sherrie Silver na Miss Tanzania bageze I Kigali aho baje kwitabira ibirori bya Miss Rwanda 2020

Sylvia Sebastian Nyampinga wa Tanzania 2019 n’umunyarwandakazi w’umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver baje i Kigali bitabiriye ibirori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Bombi bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020. Bakiriwe na Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan witegura gutanga ikamba.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko “Twishimiye kwakira mu Rwanda Nyampinga wa Tanzania 2019 Sylivia Sebastian ndetse n’umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Sherrie Silver aho bazitabira isozwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda 2020.” 

Sylivia Sebastian yahagarariye Tanzania mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi [Miss World 2019] yahuriyemo na Nimwiza Meghan wahagarariye u Rwanda.

Sherrie Silver w’imyaka 25, ni umunyarwandakazi akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ku isi ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda batangiye guhabwa amahirwe kuva ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020; kuri internet no kuri telefone. Kuri ‘SMS’ wandika umubare w’umukobwa uhatanye ukoreheza kuri 1 525.

Bamaze iminsi mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uri kubera kuri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Muri uyu mwiherero basurwa n’abayobozi batandukanye bakaganirizwa ku ngingo zitandukanye, bakora siporo ndetse bagatemberezwa ahantu nyaburanga n’ibindi.

Ibi birori bizasusurutswa n’Itorero Inganzo Ngari kwinjira mu gihe uguze itike mbere y’uko umunsi nyirizina ugera ari 300, 000 Frw ku meza (Table); 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 3,000 Frw mu myanya isanzwe (Regural).

Kugura itike ku munsi w’ibi birori ni 500,000 Frw ku meza (Table); 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular).

Aya mafaranga anakubiyemo ay’urugendo kuko hari imodoka zizatwara abantu bahagurukiye kuri Stade Amahoro Remera berekeza kuri Intare Conference Arena nyuma y’ibi birori basubizwe aho bahagurukiye.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *