
Umuraperi Shizzo ukunze kwiyita King Of Bugoyi Wood usanzwe ukorera umuziki we muri muri Leta ya Indiana Muri leta Zunze ubumwe z’Amerika ariko kuri ubu akaba ari mu biruhuko hano mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’Indirimbo agatoki ku kandi yakoranye n’umuhanzikazi Queen Cha .
Ubwo uyu musore yatugezagahoi iyo ndirimbo twatunguwe no gusanga mu mashusho yayo hagaragaramo umukobwa bimaze kumneyekana ko ari umukunzi we Isimbi Alliance ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka Alliah Cool ndetse n’anadi mazina menshi muri Sinema Nyarwanda bituma twifuza kumubaza Impamvu yahisemo gukoresha umukunzi we nk’umukinnyi w’Imena mu ndirimbo ye Agatoki ku Kandi.
Shizzo yagize ati “ Indirimbo agatoki ku kandi nayikoze ngendeye ku munyega w’urukundo ngiye kumaramo hafi umwaka urenga na isimbi nkaba narayikoze rero binturutse ku mutima kandi nkurikije urukundo ankunda kandi najye mukunda akaba rero ariyo mpamvu yatumye musaba ko yayigaragaramo nawe kubera uko yayishimiye ntiyigeze angora .
Yakomeje avuga ko byinshi mubyo aririmba muri iriya ndirimbo ari true story kuko ariwe nashakaga kuvugaho cyane nayikoze nyine nshaka gukomeza kumushimisha mu rukundo rwacu .
Tumubajije ikintu abona kuri isimbi cyatumye amwimariramo yadusubije ko ari umukobwa uzi ubuzima icyo aricyo ibintu bituma atandukana nabo mbona muri iyi minsi , Ikindi yashimangiye ko mu gihe bamaranye yiyumva nk’umugabo kuko ibintu byinshi kuri we byarahindutse cyane mu buzima bwe .
Tubamenyeshe ko indirimbo Agatoki ku kandi yakoreye muri Studio ya The mane mu buryo bw’Amajwi ikorwa na Producer Holy Beat. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Bob Chris Raheem.
Shizzo yavuze ko yakunze Isimbi Cool kuko ari umukobwa utandukanye n’abandi ‘udasamara’. Yavuze ko adashidikanya ko ‘dukundana’.
Muri iyi ndirimbo,
Shizzo aririmba yumvikanisha ko ari we ukwiye Isimbi Alliance kandi ko
abatekereza ko bazatandukana bitazabaho.
Avuga ko kuva yamenyena na Isimbi ubuzima bwahindutse kandi ko kuba kure bituma abura amahoro muri we.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Agatoki ku kandi’ yakozwe na Producer Holy Beat. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Bob Chris Raheem.