Skol yatangaje ku mugaragaro amasezerano yagiranye na Arsenal

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki  09 Mutarama 2019, nibwo  uruganda rumaze kumenyekana  cyane hano mu Rwanda rwa  Skol  rwatangaje ku mugaragaro amasezerano  rwagiranye n’ikipe ya Arsenal.

Mu ijambo ry’Umuyobozi mukuru wa Skol  Rwanda Ivan Wulffaert yatangaje byinshi kuri ubwo bufatanye bagiranye n’ikipe ya Arsenal Ikunzwe na benshi  , muri bimwe  mu byatumye Skol ikorana na Arsenal harimo nko kuba nuko ari imwe mu makipe akunzwe cyane  aho ifite abafana  bagera kuri miliyoni 88 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Yakomeje avuga  bimwe mubikubiye mu masezerano bagiranye bizaranga n’ikipe y’Arsenal yiyemeje ko  bagomba gukorera hamwe , gukora ibintu by’agaciro  , gukomeza gutera imbere  no kwishimira  kuba abavugizi ba Arsenal .

Ikindi  nuko uruganda rwa Skol rufitanye isano ikomeye n’umupira w’amaguru aho rumaze imyaka  itari mike rutera  inkunga ikipe ya Rayon Sports  imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda .

Mu bindi yagarutseho ni ukuntu Skol yifuza ubufatanyabikorwa  binyuze mu kigo cy’igihugu cy’Amajyambere (RDB )  aho Skol  ishaka kuzajya  ihuza abafana   ba Arsenal binyunze ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bazabasha kubona amatike  ndetse  no kwirebebera imipira ya Arsenal  biciye ku mbuga nkoranyambaga .

Ku bijyanye n’umupira w’amaguru mu Rwanda biyemeje guteza imbere imikino mu Rwanda aho batanga amahugurwa ku batoza .

Umuyobozi wa Skol Rwanda yabajijwe ku bijyanye n’amafaraga batanze kugira ngo batangire gukorana na Arsenal asubiza ko batanze amafaranga menshi gusa abazi yuko Skol yaciye muri RDB kugira ngo bagirane imikoranire na Skol ntaho bihuriye ahubwo Arsenal nyuma yo kumenya  neza imikorere ya Skol yifuje ko bakorana kubera uburyo ikunzwe muri Afurika.

Ku bijyanye n’amasezerano bagiranye yavuze yuko amasezerano ya Skol na Arsenal azagend ayongerwa  kubufatanye  na RDB bakaba bazakomeza gukoresha uko bashoboye ngo iyo kipe na Skol bikomeze bikorane

Umuyobozi mukuru wa Skol Rwanda yavuze no kubijyanye n’amasezerano bafitanye na Gikundiro (Rayon Sport ) aho  batanga 50 kw’ijana andi bakayakura mu bafatanyabikorwa .

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *