
Social Mula ni umwe mu bahanzi baririrmba injyana ya RNB bakunzwe cyane hano mu Rwand akubera ubuhanga n’ijwi rinogera matwi ya benshi mur iyi minsi akunzwe cyane mu yitiriye alubumu ye agiye gushyira hanze yise Ma Vie.
Uyu musore watangiye urugendo rwe rwa Muzika 2012 ubwo yakoraga injyana ya dancehall na afrobeat aho zimwe mu ndirimbo ze za mbere yazikoze muri izo njyana harimo Umuturanyi , abanyakigali n’izindi nyinshi .
Social Mula wakunzwe mu ndirimbo nka Ndiho,Warakoze , Ma Vie ,Turamabarana, Rurayunguruye ni zindi zagiye zikundwa na banyarwanda benshi kuri ubu aritegura kumurika alubumu ye ya mbere .
Mu kiganiro amaze kugirana n’umunyamakuru wacu amutangarije ko ubu ari mu myiteguro yo kumurikira abanyarwanda ndetse n’abafana be Alubumu ye yambere izaba iriho zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse n’izindi agifite muri studio ashaka kuzahaho abakunzi be nk’impano ubwo azaba ayimurika
Abajijwe igihe naho izabera yagize ati “ Igitaramo cyo kumurika alubumu yanjye nise Ma Vie biteganyijwe ko kizaba tariki ya 23 Ugushyingo 2019 kikabera muri Camp Kigali mi ihema rinini.
Ku bijyanye n’imyiteguro Social Mula yatubwiye ko icyo gitaramo cye kiri gutegurwa na Kompanyi imaze kumneyekana mu gutegura ibitaramo by’abahanzi benshi ba abaririmba indirimbo zihimbaza Imana nizo benshi bita izi isi izwi nka Sensitive .
Umuhanzi Social Mula Ni umwe mu bahanzi bamaze kwitabira amarushanwa menshi hano mu Rwanda ndetse no gutwara bimwe mu bihembo bikomeye bitangira mu Rwanda .
Mu gusoza Social Mula nyuma yo gutoranywa nk’umuhanzi uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Prix Découvertes RFI 2019. Yasabye abakunzi be kuzamuba hafi muri iryo rushanwa aho bazakomeza kumutora kugira icyo gihembo kizatahe mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri nyuma ya Yvan Buravan wacyegukanye umwaka ushize .