
Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula arashimira Imana Nyuma yo kurokoka impanuka Ikomeyeyaraye akoreye i kanombe aho yari avuye gucyura Umwe mubo bari batemberanye .
Nkuko byari biteganyijwe uyu musore yagombaga gutaramira bakuzni be muri kamwe mu tubyiniro duherereye i Nyamirambo aho yatangiye kuririmba ahagana kw’isaha ya saa saba akaza gusoza saa munani hafi n’igice aho we nabo bari barikumwe bafashe imodoka yabo bakerekeza i kanombe aho bari bacyuye umwe mu nshuti ze , bateganya kugaruka i nyamirambo bakaza gukora Impanuka ikomeye cyane nubwo ntacyo babaye .
Mu kiganiro tumaze kugirana nawe kuri telephone ye ngendanwa yadutangarije ko iyo mpanuka bayikoze ahagana i saa cyenda i kanombe hafi n’ikogo cya Gisirikare aho bagonzwe n’imodoka yabasanze mu muhanda wabo ikabangonga bashaka kuyihunga
Social Mula yihutiye kujya kwa muganga nabo bari kumwe nabo bakomeretse bidakabije ariko yakomeje atubwira ko ameze neza cyane gusa kaba agifite ububabare ku mubiri ,yanatubwiye ko imodoka barimo yangiritse bikomeye ikaba yahise ijyanwa mu igaraji.