
Umuhanzi Social Mula n’umwe mu basore bakunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga akomeje kugaragaza mu ndirimbo zikomeje kwigarurira imitima ya Benshi .uyu musore kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 ugushyingo 2019 nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo Yayobye .
Iyi ndirimbo Yayobye n’idirimbo irimo inkuru y’uko umugabo yakundaga guca inyuma umugore cyane maze rimwe aza kwibeshya yandikira umukobwa yakundaga ariko umufashe we atabizi nuko yisanga yayoherereje umugore we ibintu byatenye intonganya mu Rugo rwabo .
Mu kiganiro kigufi SocialMula yadutangarije ko iriya ndirimbo yayikoze ashaka gutanga ubutumwa ku bantu bose ko burya telefoni ishobora kugushyira mu byago mu gihe cyose waba uyikoreshe nabi akaba yarifuzaga ko buri munyarwanda yazajya abanza akareba neza mbere yo kugira aho yohereza ubutumwa kuko bushobora kuyoba bukaguta mu kaga .
Tubamenyeshe ko iyi ndirimbo yayobye ari imwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ye ya mbere yise Ma Vie ateganya kumurikira banyarwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2013 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Muri iki gitaramo Social Mula yatumiyemo umuhanzi King James uherutse gushyira hanze indirimbo “Yabigize birebire”, umuhanzi w’umundi Big Fizzo wakunzwe mu ndirimbo nyinshi z’urukundo nka “Ndakumisinze”, “Munyana”, “Bajou”.
Uyu muhanzi kandi yaguye igikundiro cye binyuze mu ndirimbo “Indoro” yakoranye n’itsinda rya Charly&Nina. Hari kandi Bruce Melodie, Yvan Buravan, Yverry n’umuhanzikazi Marina Deborah.
Indirimbo yayobye ifite iminota itatu n’amasegonda 43 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Made Beat Umaze kwigarurira imitima y’ibyamamare hano mu Rwanda naho amashusho akora na Bagenzi Bernard.