
Lambert Mugwaneza uzwi cyane mu njyana ya Rnb nka Social Mula ni umwe mu basore bafite ijwi ryigaruriye imitima ya benshi ,uyu muhanzi nyuma y’imyaka irindwi yose akora umuziki agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere yise Ma vie.
Mu kiganiro na Social Mula yavuze ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere akaba yanadutangarije ko abahan zi bazamufasha bose bamaze kwitegura abo akaba ari Big Fizzo, King James, Bruce Melodie, Marina, Yverry na Yvan Buravan.
Mu gihe Social Mula mu gihe amaze mu muziki yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka Super Star”, “Ku Ndunduro”, “Ndiho”, “Amahitamo”, “Isegonda” ndetse na Ma vie yititirye iyo alubumu ye.
Tubibutse ko uyu musore mu gihe cy’imyaka irindwi akora umuziki yagiye abona amahirwe yo kwitabira amarushanwa menshi akomeye nka Primus Guma Guma , Salax Award , kuri ubu akaba ari umwe mu bahatanira iihembo bya Prix Decouverte gitegurwa na RFI
Biteganyijwe ko tariki 23 Ugushyingo 2019 aribwo Social Mula azamurikira abakunzi ba muzika Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo zinyuranye ziganjemo izitarajya hanze ndetse na nke mu zasohotse.
Iki gitaramo cyo kumurika album “Ma vie” ya Social Mula byitezwe ko kizabera mu ihema rya Camp Kigali

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe (5000 Frw), ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw) ku meza azicaraho abantu umunani mu myanya y’icyubahiro.