Social Mulaagiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula, ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere nyuma y’imyaka isaga itandatu mu muziki ari no mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Social Mula ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite igikundiro mu Rwanda, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’, ‘Ma Vie’, ‘Abanyakigali’, ‘Ku Ndunduro’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye.

Benshi bamukundira ijwi rye n’ubuhanga buhambaye afite mu kuririmba ajyanisha n’ibihangano binyura benshi bikaba akarusho.

N’ubwo ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda unamaze igihe gisaga imyaka isaga itandatu mu muziki nta na rimwe yigeze ashyira hanze album nk’abandi bahanzi bose bakomeye.

Yadutangarije ko ubu ari muri gahunda yo gushyira hanze album ye ya mbere mu mpera z’uyu mwaka, gusa avuga ko atarayibonera izina ku buryo yabitangaza.

Ati “Ndi kwitegura gushyira hanze album yanjye ya mbere izaba iriho indirimbo zizaba zigeze kuri 15, harimo izo nahereyeho kugeza kuzitarajya hanze.”

Yabajijwe imbogamizi yahuye nazo ngo abe yaramaze iki gihe cyose nta album arashyira hanze avuga ko ‘nta mbogamizi nahuye nazo ni igihe kitari cyakageze’.

Iyi album ya Social Mula izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka nihatagira igihinduka.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Warakoze’ yakomoye ku nkuru mpamo y’inshuti ye, yamubwiye ubuzima yabanyemo n’umugore babana uyu munsi. Ivuga ku muntu wakunze undi akajya amwanga biza kurangira bakundanye umwe ashimira undi ko yakoze kwihangana. Amajwi yayo yakozwe na Jay P naho amashusho afatwa na Fayzo.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *