
Umuhanzikazi Teta Diana agiye kugirira urugendo mu Rwanda nyuma yo gutumirwa mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 29 Werurwe 2019.
Mu rubuga rwa Kigali Jazz Junction bashyizeho ubutumwa bagaragaza ari byishimo kuba uyu mukobwa giye kuza mu Rwanda, mu kwezi kwahariwe abategarugori.
Bati “Uku kwezi kw’abagore twabageneye umukobwa wacu umenyerewe muri Afro Fusion, ukorera umuziki mu Busuwisi […]”
Teta nawe yanditse kuri twitter agira ati “Aha twagiye na none, ndabakumbuye cyane [ashyiraho udutima] nzaza mu Rwanda vuba cyane ku bufatanye na Kigali Jazz Junction […]”

Teta ku wa Gatanu yashyize ku miyoboro ya internet indirimbo 12 ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Iwanyu’ yari amaze iminsi ategura.
Umuririmbyi Diana Teta yari agiye kumara hafi imyaka ibiri ku Mugabane w’i Burayi yari yaravuze ko azagaruka mu gihugu amaze kurangiza umushinga wa album ya mbere yakoreye mu Bubiligi.
Teta ari mu bahanzi bafite umwihariko mu njyana gakondo
