Teta Sandra yahagaritswe ku kazi kubera umukunzi we

Miss Teta Sandra yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka yashize ubwo yateguraga ibitaramo byitwaga the Red Party ariko nyuma yo kugenda ahomba uyu mukobwa yimuriye ibikorwa bye mu gihugu cya Uganda aho yakoraga mu kabyiniro kitwa Hideout Lounge ariko kuri ubu uyu mukobwa yamaze guhagarikwa  ku kazi.

Ibi bije nyuma y’umwaka  umwe uyu mukobwa akorera muri kamwe mu kabyiniro ka Hideout  aho yateguriraga ibitaramo bizwi ka Wednesday Boss Lady’ byitabirwaga cyane na bamwe mu bakobwa beza bo mu mugi wa Kampala.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Teta Sandra yashyizeho itangazo mu rurimi rw’icyongereza avuga ko bahisemo guhagarika iki gitaramo cya ’Wednesday Boss Lady’ yakoreraga muri Hideout, ahandi agiye kukimurira azahavugaa mu minsi ya vuba.

Yagize ati“MISSTEE CREATIONS and MARKETING irifuza kumenyesha abakiriya bayo bose ko igitaramo cyacu cy’Ijoro ry’uwa Gatatu ’Wednesday Boss Lady’ cyaberega kuri Hideout Lounge Lugogo cyahagaze kuva tariki ya 18 Nzeri 2019, ahandi kigiye kubera muzahamenyeshwa.”

Uyu mukobwa akaba yashimiye aka kabari ka Hideout mu gihe cy’umwaka bamaze bakorana.

Amakuru dukesha zimwe mu nshuti ze zatangaje ko uyu mukobwa atahagaritse  gutegura ibyo bitaramo muri ako kabyir-niro ku buhaske bwe ko ahubwo nyuma yahoo agiriye mu rukundo n’umuhanzi weasel Teta Sandra atakomeje gukora akazi ke nkuko bigomba kubera agakungu  kenshi n’umukunzi we kandi abakiliya ntibari bakimwisangaho cyane kubera gutinya amahane y’umukunzi weasel .

Ku ruhande rwa Miss Teta Sandra we yatangaje ko ibyo bari kuvuga atari ukuri kuko we  yakorag akazi ke uko bisanzwe kandi n’umukunzi we ntago  yamubuzaga kuba yaganira n’abakiliya kuko azi neza ko ari akazi kandi kamutunze  yasoje avuga ko ari we wafashe icyemezo cyo guhagarika ako kazi kuko yabonaga abakoresha be batakimeranye neza .

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *