Teta Sandra yeruye yemera ko atwite Umukobwa inda yatewe na Weasel

Teta Sandra wamamaye nk’umukobwa utegura ibitaramo mu Rwanda, bwa mbere yemeje ko yitegura kwibaruka imfura ye agiye kubyarana na Weasel wamenyekanye mu itsinda rya Goodlyfe.

Mu mwaka wa 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Teta Sandra yaba ari mu rukundo na Weasel Manizo icyamamare mu muziki wa Uganda.

Mu 2019 havuzwe amagambo anyuranye yaturukaga mu binyamakuru bya Uganda yahamyaga ko uyu mukobwa yaba atwite inda ya Weasel ariko icyo gihe yarabihakanye ndetse nababivugaga bategereza ko abyara baraheba.

Teta Sandra yeruye yemera ko atwite inda ya Weasel, ndetse yitegura kwibaruka imfura ye mu minsi iri imbere.

Ati ”Nibyo rwose ntabwo ari ibihuha, ndatwite kandi umwana ni umugisha, papa w’umwana ni Weasel. Imana izadufashe bigende neza.”

Teta Sandra wahishuye ko atwite umwana w’umukobwa yirinze kuvuga igihe azabyarira ahamya ko mu minsi iri imbere yitegura kwibaruka imfura ye.

Abajijwe uko Weasel yakiriye kuba amutwitiye, yagize ati ”Yabyakiriye neza cyane, yiteguye kubona umwana wacu.”

Teta na Weasel bamenyanye bate?

Teta Sandra yavuze ko akiri mu Rwanda yari azi Weasel nk’umuhanzi ukomeye ariko batari baziranye byihariye.

Teta avuga ko ubwo yajyaga muri Uganda mu 2018 aribwo yamenyanye na Weasel.

Yakomeje ati ”Bitewe n’akazi nakoraga nawe n’ako akora twese tugahurira mu myidagaduro byatumye duhura turamenyana birangira tubaye inshuti.”

Uyu mukobwa kuva inkuru y’urukundo rwe na Weasel yatangira kuvugwa mu itangazamakuru amagambo yabaye menshi, hari abigeze kuvuga ko Teta yatwaye umugabo w’umugore.

Asubiza kuri ayo magambo, Teta yavuze ko ”Ndabizi ko yabyaye abandi bana ariko namusanze ari umusore nta mugore barashakana cyangwa ngo babe bafitanye isezerano runaka.”

Uyu munyamideli kandi bivugwa ko abana mu nzu na Weasel, ariko we ahakana ayo makuru avuga ko buri wese yibana.

Teta Sandra yasobanuye ko ubwo yumvaga inkuru zo gutwita kwe mu mwaka ushize yatunguwe cyane.

Ati ”Nanjye narabyumvise kandi narabyakiriye, iyo uri icyamamare abantu bakakuvuga urabareka bakavuga ibyo bashaka nyuma ukuri kurigaragaza.”

Iby’ubukwe bimeze bite? Ese iwabo bakiriye gute ko agiye kwibaruka imfura ye?

Teta Sandra yavuze ko asanzwe aganirana Weasel ibyo kubana ndetse biri muri gahunda ariko atari ibintu yakwihutira kuvugaho cyane.

Icyakora nubwo aba bombi batarerekanwa byeruye mu miryango yabo, Teta avuga ko we iwabo wa Weasel bamuzi yaba ababyeyi n’abavandimwe gusa batari babikora ku mugaragaro.

Usibye iwabo wa Weasel, Teta Sandra yahishuye ko Coronavirus yabiciye gahunda kuko bari bari mu myiteguro yuko yuko uyu mukobwa yagombaga kuza mu Rwanda kwereka ababyeyi umukunzi we mushya, gusa ngo igihe iki cyorezo kizaba kirangiye biri muri gahunda azahita ategura.

Teta yavuze ko iwabo bakiriye neza inkuru yo kuba agiye kwibaruka imfura ye, ati “Nk’ababyeyi birumvikana impungenge ntizabura ariko barabizi ko ndi mu maboko meza rero nta kibazo bafite kandi baranyishimiye.”

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss SFB mu 2011, azwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye aho magingo aya yabikoreraga muri Uganda nyuma yo gutegura byinshi byanamenyekanye mu Rwanda.

Weasel na Teta Sandra urukundo ni rwose

Weasel na Teta Sandra bahujwe n’imyidagaduro

Teta avuga ko iwabo wa Weasel bamuzi nubwo bitarajya ku mugaragaro

Teta Sandra aratwite

Teta Sandra yemereye ko atwite umwana w’umukobwa

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *