The Ben niwe muhanzi wa 1 watangajwe muri 7 bazitabira igitaramo cya East African Party

Mu gihe hasigaye  iminsi itari myinshi  ngo abanyarwanda basoze umwaka wa 2019 benshi mu bakunzi ba Muziki baba bafite amatsiko yo  kumenya abahanzi bazitabira  igitaramo bamaze  kumenyera mu myaka cumi n’ibiri  ishize  cya East African Party.

Muri iki gitondo cyo  ku wa 13 Ukuboza  2019 bitunguranye  hatangajwe umuhanze  Mugisha  Benjamin uzwi nka The Ben nk’umwe  mu bahanzi  bazitabira icyo gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kiba buri  Tariki ya 01 Mutarama .

Mu kiganiro  kuri Telepfone ngendanwa  n’Umuyobozi  Mukuru wa East African  Promoters  Mushyoma Joseph  adutangarije  kugeza ubu abahanzi bazitabira  igitaramo cya East  African Party bose  biteguye , bakaba kuri uyu munsi bahisemo gutangaza umuhanzi wa Mbere  uzakitabira  uwo Akaba ari  Mugisha The  Ben  abandi nabob bazajya bagenda bamenyekana umwe umwe  kugeza ku munsi w’nyamukuru w’igitaramo .

Tumubajije  impamvu bahisemo  kugenda batangaza umuhanzi umwe umwe  yatubwiye ko ari uburyo bwiza   bwo Kwamamaza  kugira ngo abakunzi ba muziki bakomeze bitegure  neza icyo gitaramo  kitabirwa n’abatari bakeya hano mu mugi wa Kigali.

Tubibutse ko  igitaramo cya kizaba tariki 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena. Aho kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari 20 000Frw mu myanya y’icyubahiro, 15 000 Frw mu cyiciro gikurikiraho na 5000frw mu myanya isanzwe, mu gihe abazagura amatike mbere bo bagabanyirijwe itike yo mu myanya ihenze y’icyubahiro izaba igura 15000frw, imyanya y’icyubahiro 10000frw na 3000frw mu myanya isanzwe.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *