
The Ben yemeje amakuru y’isubikwa ry’urugendo rwe muri Uganda aho yagombaga guhurira mu gitaramo na Davido n’abandi bahanzi bakomeye muri icyo gihugu.
Yiseguye ku bari bamutegereje mu Mujyi wa Kampala ababwira ko abakunda kandi nihaboneka andi mahirwe azabataramira nta kabuza. Ibi abitangaje nyuma y’iminsi hakwirakwiye inkuru zivuga ko atazajyayo ariko we ntagire icyo abivugaho.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, The Ben yagize ati “Bantu banjye b’i Kampala, mu rugo hanjye ha kabiri. Ntabwo bikinkundiye kurangizanya uyu mwaka namwe mwese nk’uko byari biteganyijwe.”
Yongeyeho ko abakunda cyane kandi azakora ibishoboka byose agakora igikorwa cyo gusubiza ibintu mu buryo “vuba cyane”. Ati “Sinjye uzabona andi mahirwe abonetse.” Ntiyavuze impamvu yo gusubika kwitabira igitaramo yari afite i Kampala.
The Ben afite indirimbo zikunzwe muri Uganda nka ’Binkorera’ yakoranye na Sheebah bari kuzahurira ku rubyiniro ndetse n’iyitwa ’No You No Life’ yakoranye n’itsinda rya B2C.

Ubutumwa The Ben yageneye abakunzi be muri Uganda
Igitaramo cya Davido cyari cyatumiwemo abahanzi barimo na The Ben wo muri Rwanda gitegerejwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2018. Igiciro cyo kwinjira kiri hagati y’ibihumbi 40 by’amashilingi n’ibihumbi ijana.
Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyo Davido yise ’30 Billion Concert’ kizabera ahitwa The Pearl of Africa Hotel, cyatumiwemo n’abandi bahanzi barimo Sheebah Karungi, Beenie Gunter, Lydia Jazmine na Gravity Omutujju bose bo muri Uganda.