
Mu mpera z’iki cyumweru mu mugi wa Rubavu ni hamwe mu hantu hazaba hashyushye cyane kubera ibitaramo bitandukanya bizahabera harimo igitaramo cya Iwacu Muzika Festival izaba iri kuhabera ariko kahazaba hari ni bindi bitaramo nka The Mask Party izitabirwa n’Umuhanzikazi asinah ndetse na Mico the Best .
Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu basore bari gutegura icyo gitaramo cya The Mask Party yatubwiye ko kizaba ku wa gatanu mu kabyiniro kazwi nka Little Paris kari ku nknegero z”ikiyaga cya Kivu bakaba bazaba batumiye abahanzi Mico The Best,Asinah,ndetse na Ben Adolphe ,
Uwo musore kandi yatubwiye ko Atari abahanzi gusa ahubwo bazanibonera Irushanwa ry’akataraboneka ryo kurya aho batumiye umwe mu bagabo bazwiho kurya ibiryo byinshi hano mu Rwanda witwa Temarigwe .
Iri rushanwa ryo kurya rizahuza Temarigwe n’umugande Sempijja Jukko. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) umuntu agahabwa Mask imwe. Aha hakazaba hacurangira aba Djs bakomeye mu karere ka Rubavu barimo Dj Tiger ndetse na Dj Kelly. Iki gitaramo kizaba kibera ku nkengero neza z’ikiyaga cya Kivu cyane ko aka kabari kari neza iruhande rw’iki kiyaga ahakunze gusohokera umubare munini w’abakunzi b’umuziki.