Tiwa Savage yasabye abasore bashaka kumurongora ko bagira vuba inkwano itariyongera

Mu gihugu cya Nigeria usanga abasore bamwe na bamwe bararetse gushaka abagore kandi bafite amafaranga, ibyatumye umuhanzikazi w’icyamamare Tiwa Savage asaba abasore ko uwifuza kumugira umugore yabikora vuba vuba kuko uko bitinza ni ko inkwano igenda izamuka.

Uyu mugore watandukanye n’umugabo babyaranye umwana umwe, mu minsi yatambutse havugwaga inkuru ko ashobora gushyingiranwa n’umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid, bitewe n’uburyo bahoranaga yewe akanamukoresha mu ndirimbo ye “Fever” yabiciye bigacika ku Isi aho ubu iri mu zarebwe cyane n’abantu basaga Miliyoni 52.

Men Know You Will Take Them Back After Break Up – Tiwa Savage ...

Uyu muhanzikazi uri wenyine nta mukunzi afite muri ibi bihe, yerekanye ko ababajwe no kuba nta mugabo afite. Tiwa muri videwo ya TikTok, abinyujije kuri Instagram, yerekanye ko azi guteka cyane, nyuma yandikaho amagambo arimo gusaba abasore bifuza kumugira umugore ko babikora vuba kubera ko igiciro cy’inkwano bazamukwa kigenda kizamuka.

Tiwa Savage yakomeje ashimangira ko abantu babona ari mwiza ku isura gusa kandi atari uko agaragara gusa ahubwo azi n’imirimo itandukanye harimo no guteka, ibyashimisha umugabo mu gihe yamubona.

Tiwa Savage Wins As The First African Woman At The MTV Europe ...

Tiwa Savage wari urimo kwerekana ko azi guteka cyane cyane chapati, yahishuye ko uzatinda kumurongora azasanga ibiciro by’inkwano byarazamutse. Uyu muhanzikazi ari kugenda asatira imyaka y’ubukure dore ko ageze ku myaka 40 y’amavuko. Yashakanye n’umugabo mu 2013, baza kubyarana umwana umwe w’umuhungu, gusa umubano wabo ntiwabahiriye kuko baje gutandukana mu 2016.

Umuryango.rw


Tiwa Savage avugwa mu rukundo na Wizkid

TOO MUCH MONEY!! Tiwa Savage Rents Entire Cinema For Son To Watch ...

Tiwa Savage afite umwana w’umuhungu

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *