Tmc yatangaje ko ku myaka 30 yifuza umukunzi wubaha imana kandi uteye n’igisabo

Umuhanzi Mujyanama  Claude  wamneyekanye nka  TMC mw’itsinda rya Dream  boys ni umumwe mu basore bakunzwe cyane ariko kw’itariki ya 25 Nzeri 2018 yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko aho yatangaje byinshi ku kuba nta mukunzi afite

Tmc  yahamije  ko  mu myaka  irenga icumi amaze muri muzika yungukiyemo byinshi  cyane harimo inshuti ndetse no kubana n’abantu , ikindi yatangaje nuko kuba agiye kurangiza Kaminuza abikesha muzika ibindi  n’imitungo afite byose ashimira Imana kuko nta kandi kazi afite usibye muzika.

Abajijwe ku bijyanjye no kuba  yujuje imyaka 30 nta mukunzi abona Atari ikibazo yasubije ko burya mu buzima kurushinga  ari ibintu byitonderwa  kandi bigasaba ko umuntu ashaka  umukunzi  ufite ibyo aba ashaka  yaboneyho no guhita atangaza  ko umukobwa yifuza kurushinga nawe yaba ameze .

Yagize  ati “ Kuba bakundana, Kuba akunda ,Yubaha Imana Kuba afite indangagaciro z’umunyarwandakazi ,Kuba akunda abantu ,Kuba ateye neza (Aha TMC akaba yahishuriye umunyamakuru ko umukobwa uteye neza ku bwe ari unanutse hejuru ariko hasi akaba abyibushye bivuze ko ari imiterere y’igisabo nkuko benshi babyita muri iyi minsi.)

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream boys. TMC akaba yarabonye izuba taliki ya 25 Nzeli 1988 na we avukira Uvila muri Congo. Yaje kuza mu Rwanda nyuma ya 1994 atangira amashuli ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje guhinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje kujya kwiga muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare) mu ishami ry’imibare n’ubugenge ari naho yarangirije amashuri yisumbuye, naho Kaminuza ayiga muri KIST. Kimwe na mugenzi we Platini baririmbana, TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye.

Mu mwaka wa 2007, TMC arangije amashuli yisumbuye ni bwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na BZB The Brain ayikorera muri The Future Production ariko iki gihe yaririmbaga injyana ya Hip hop. Muri 2008, Platini akirangiza amashuli yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare mu mashuli yisumbuye ndetse bakaba bari banaturanye ibyo bikaba byaratumye bakora itsinda baryita “Dream Boys” kugeza n’uyu munsi ni ko ryitwa.

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *