
Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close muri muzika nyarwanda n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bashimwe na benshi nyuma y’igikorwa bakoze cyo kwakira mu muryango wabo Uruhijna rw’amezi atau rwatwe n’Umubyeyi mu karere ka Nyagatare.
Inkuru ya Tom Close yamenyekanye cyane kuri uyu wa kane ubwo abantu benshi bashyiraga ifoto ye ‘umugore we bateruye umwana w’uruhinja ku mbuga nkoranyambaga zabo .
Mu minsi ishize uyu mugabo ucishije make cyane yari yatangaje ko afite icyifuzo cyo gushaka umwana w’imfubyi akamurerana n’abana be none Inzozi zabaye impamo mu minsi ishize yabwiwe amakuru yuko hari umwana watoraguwe mu karere ka Nyagatare bwa mbere ajyayo ariko ku bw’amahirwe asanga wa mwana umuryango we wamutwaye ntago byamuciye intege yakomeje umugambi we
Nyuma y’iminsi mike hongeye gutoragurwa undi mwana, abimenya abibwiwe n’umwe mu baganga niko guhita yerekeza i Nyagatare yiyemeza kumurera.
Abantu benshi bashimye iki gikorwa cy’ubutwari cyakozwe n’uyu muhanzi uherutse no gushingwa Ishami rishinzwe ibyo gukusanya amaraso mu Mujyi wa Kigali mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bavuga ko ari ntagereranwa.

Uwitwa Kim Kamasa yifashishije urukuta rwa Twitter maze yandika agira ati “Umuhanzi Tom Close, yiyemeje kurera umwana w’ibyumweru bitatu watawe agatoragurwa ku muhanda i Nyagatare mu minsi ishize. Mbega igikorwa ntagerenywa!”
Undi witwa Daniel Gahamanyi yagize ati “Imana yonyine iguhembe pe. Mbuze icyo ndenzaho muvandimwe, ni urugero rwiza.”

Naho Sylidio Sebuharara yagize ati “Ubumuntu mu bantu, uzamutoze gukunda gutekereza no kubabarira, ubundi Imana izakuzurize ibyo ukora.”
Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 bafitanye abana babiri barimo mukobwa w’imfura bise Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, akurikirwa n’umuhungu witwa Elan wavutse tariki 25 Kamena 2017.